U Rwanda rwashimye umusanzu ntagereranywa w’abagore muri dipolomasi 
Politiki

U Rwanda rwashimye umusanzu ntagereranywa w’abagore muri dipolomasi 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 24, 2026

Kuri uyu wa 24 Kamena, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore bakora muri Dipolomasi, Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Abanyarwandakazi bakora muri Dipolomasi aho basigasira umubano n’ubutwererane bw’Igihugu n’amahanga, bakaba umusemburo w’amahoro aho batumwa hose.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yabashimiye ubwitange bagaragaza, ubuyobozi n’umusanzu batanga mu kwimakaza ubutwererane mpuzamahanga, kwimakaza amahoro ndetse no gushyigikira uruhare rw’u Rwanda mu gusigasira  iterambere mpuzamahanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Usta Kaitesi yavuze ko mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza uyu munsi ruzirikana umusanzu w’abagore n’abakobwa b’Abanyarwandakazi mu kubaka ibiraro bihuza ibihugu no kuba intangarugero ku bakiri bato babatera ishyaka ryo kuzaba abayobozi b’ahazaza. 

Yagize ati: “Uyu munsi turashimira byimazeyo Abanyarwandakazi b’indashyikirwa bakora muri dipolomasi. Ukwiyemeza kwanyu mu bubanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga bidutera ishema mu by’ukuri, kandi umusanzu wanyu uzahora ari uw’agaciro. Dukomeje gushimangira ukwiyemeza kwimakaza uruhare rw’abagore muri dipolomasi.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane nanone yanifurije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore bakora muri Dipolomasi abagore bose muri rusange batanga umusanzu wabo mu bubanyi mpuzamahanga, baba abakorera mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice byose by’Isi. 

Uyu munsi watangiye kwizihizwa ku isi yose muri Kamena 2022, ubwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibyumbye yateranaga ku nshuro ya 76 igahindura amateka yari amaze ibinyejana byinshi aho abagabo ari bo bari barigaruriye Politiki na dipolomasi. 

Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko imibare yakusanyijwe hagati y’umwaka wa 1992 kugeza mu 2019 ku Isi yose, igaragaza ko abagore bari bagize nibura 13% y’abahagararira ibihugu byabo mu biganiro, bagize 6% mu bahuza, na 6% mu bashyira umukono ku masezerano y’amahoro.

Nyamara, ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bafite umwihariko mu kugenda neza kw’ibikorwa by’ubuhuza, mu biganiro no mu bikorwa byose bigamije kubaka amahoro.

Ingero zigaragara mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda zishimangira ko abagore batanga umusanzu ukomeye mu guhagararira ibihugu mu mahanga, guteza imbere umubano wabyo n’ibindi, gukurura ishoramari n’ubufatanye mpuzamahanga, no kurengera inyungu z’abaturage b’ibihugu baba mu mahanga. 

Ubutwari bwabo bunagaragarira mu bwitange bwabo aho baba bagomba guhuza inshingano za dipolomasi n’iz’umuryango, no guhangana n’imyumvire ikiri henshi mu bice dipolomasi ikiri urwego rwiganjemo abagabo.

Abagore bagira uruhare mu biganiro by’amahoro no gukemura amakimbirane, bakanafasha guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu byemezo bifatwa ku rwego mpuzamahanga.

Uko umubare w’abagore bahagarariye ibihugu nk’abambasaderi ugenda wiyongera, ni ko na Politiki z’ibihugu zigenda zihinduka zibaha amahirwe yo kugaragaza ibyo bashoboye nk’abagabo. 

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byahaye abagore umwanya munini mu buyobozi no muri dipolomasi. Abagore benshi bahagarariye u Rwanda nk’abambasaderi cyangwa bari mu myanya ikomeye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yahuraga n’abagore ku wa 5 Nyakanga 2013, yagize ati: “Ntidushobora kuvuga ko turi mu nzira irambye yo guhindura u Rwanda niba duheje abagore kandi ari bo barenga kimwe cya kabiri cy’abaturage.”

Abanyarwandakazi bakora muri Dipolomasi bizihije Umunsi Mpuzamahanga wabahariwe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA