Abanyamalawi barenga 3 000 birukanwe muri Afurika y’Epfo
Mu Mahanga

Abanyamalawi barenga 3 000 birukanwe muri Afurika y’Epfo

KAMALIZA AGNES

June 11, 2026

Abanyamalawi b’abimukira barenga 3 000 barimo abana amagana babaga  muri Afurika y’Epfo birukanwe mu ngo zabo kubera imyigaragambyo n’iterabwoba, bishingiye ku kwamagana abanyamahanga batuye muri icyo Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aljazeera yatangaje, kuri uyu wa 11 Kamena 2026, ko nyuma yo gukurwa mu byabo ubu bacumbikiwe ku kibuga kiri mu Mujyi wa  Durban uri mu Burasirazuba bwa Afurika y’Epfo mu Ntara ya KwaZulu-Natal, ndetse  bahawe itangazo ribategeka ko bagomba kuzaba bavuye muri icyo Gihugu bitarenze ku wa 30 Kamena 2026.

Hashize iminsi hari imyigaragambyo yamagana abanyamahanga muri Afurika y’Epfo aho amatsinda yitwaje ibibando n’ibindi bikoresho byagirira nabi umuntu yigabije ibice bitandukanye yamagana abimukira badafite ibyangombwa kubavira mu Gihugu.

Bamwe mu bimukira baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko icyabarokora urwo rugomo ari uko basubizwa mu bihugu byabo mu buryo bwihuse.

Falesi Chukuwumba yabwiye Aljazeera ati: “Biragoye kuguma hano kuko turi kuba hanze kandi abana bacu bashobora kurwara. Badutabare dutahe.”

Sayiba John na we yagize ati: “Batubwiye ko tugomba kugenda. Nta yandi mahitamo dufite. Byaba byiza Leta yacu idukuye hano aho guhangana n’uburakari bw’Abanyafurika y’Epfo.”

Iyi  myigaragambyo yo kwamagana abimukira bivugwa ko  ishyigikiwe n’ishyaka rya MK Party, riyobowe na Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, rikaba rifite  abayoboke benshi ndetse rikomeye cyane mu Ntara ya KwaZulu-Natal.

Abigaragambyaga bashinja abanyamahanga kwambura Abanyafurika y’Epfo akazi ndetse n’amahirwe yakagombye kugenerwa abaturage b’icyo gihugu.

Iyi myigaragambyo yakwiriye no mu zindi Ntara ndetse mu mpera z’icyumweru gishize Abanyamozambike batanu biciwe  i Mossel Bay ndetse,  Abanyamalawi barenga 150 bavanywe mu Ntara ya Western Cape bajyanwa ahandi.

Ibihugu nka Ghana, Zimbabwe na Mozambique biri mu  byamaze gusubiza iwabo abaturage babyo mu gihe indege itwaye itsinda rya mbere ry’abakomoka muri Nigeria  biteganyijwe ko ihaguruka i Johannesburg kuri uyu wa Kane.

Hari kandi abimukira bagera ku 150 bakomoka mu Burundi, Ethiopia na Zimbabwe bacumbikiwe mu biro bya Leta biri hafi ya Durban.

Kuri ubu abanyamahanga bagera kuri miliyoni eshatu batuye muri Afurika y’Epfo ni ukuvuga ko bangana na hafi 5%  by’abaturage bose b’icyo gihugu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA