Abayobozi, abakinnyi, abatoza, abasifuzi mpuzamahanga n’abaherekeje amakipe bitabiriye imikino y’irushanwa rya ‘CAVB Men’s Club Championship 2026’ rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika muri Volleyball riri kubera mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi, banunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Mata 2026, aho cyitabiriwe n’abagize Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika (CAVB) ndetse n’Ishyirahamwe rya Volleyball ku Isi, FIVB.
Basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Kigali basobanurirwa uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa n’urugendo rw’imyaka 32 yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma yo kuva mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahagaritswe n’Ingabo za RPA- Inkotanyi.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, Ngarambe Raphaël, yatangaje ko kuba amakipe yitabiriye Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼabagabo muri Volleyball, bitanga ubutumwa ko Abanyafurika bunze ubumwe.
Ati: “Banditse ubutumwa (mu gitabo cy’abashyitsi) budukomeza, bashimangira ko bifuza ko bitazongera. Iki gikorwa kirerekana uruhare rwa siporo muri gahunda zose z’ubuzima bwa muntu. Siporo yerekanye ko abantu bagomba gushyira hamwe ngo Jenoside ntizongere ukundi.”
Yasabye abakina imikino itandukanye bose gukomeza kuzirikana amateka u Rwanda rwanyuzemo no guharanira ko atazasubira ukundi, anibutsa abakiri bato gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Intumwa ya FIVB, Shilla Omuriwe Buyungo ukomoka muri Uganda, yavuze ko ikiremwamuntu cyatsinzwe kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke.
Ati: “Ntiduhitamo aho tuvukira, abo turi bo, ni Imana ibikora. Icyo nkuye hano ni uko tugomba gusakaza urukundo. Kunda umuntu muri kumwe kuko ntahitamo kuba uwo ashaka. Gukundana ni cyo Imana iduhamagarira.”
Yashimangiye ko siporo ikwiye kuba intwaro ifasha mu kuganira no kwimakaza urukundo mu guharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga 259.000, bakuwe mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo
Imikino ya CAVB Men’s Club Championship 2026 izakomeza ku wa Gatatu hakinwa iya 1/8 ndetse n’iyo guhatanira imyanya iri hagati ya 17-24, muri iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 47.








