Miss Naomie yatangaje ko asigaye ahora kwa muganga
Imyidagaduro

Miss Naomie yatangaje ko asigaye ahora kwa muganga

MUTETERAZINA SHIFAH

April 28, 2026

Nyampinga w’u Rwanda ubitse ikamba rya 2020 Miss Nishimwe Naomie, yatangaje ko asigaye ahora kwa muganga icyakora ngo ubuzima bwe bumeze neza, nubwo ahora mu bitaro agereranyije na 2025 yarangiye nta na rimwe agiyeyo.

Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mata 2026 yagaragaje ko ahora mu bitaro ugereranyije n’umwaka wa 2025.

Yanditse ati: “Uburyo umwaka wa 2025, washize nta nshuro nibura imwe ngiye kwa muganga ariko ubu inshuro maze kujyanwa mu bitaro zagutera kwibaza, mumpe agahenge.”

Miss Naomie yanagaragaje ko abantu bakomeje kumubaza niba ameze neza icyakora ahita yongera asangiza abamukurikira ifoto ababwira ko atamerewe nabi cyane yahisemo gusa kutigaragaza ariko yagiye kwa muganga gusa.

Yanditse ati: “Ariko Nshuti zanjye murandyohera pe, meze neza rwose gusa nahisemo kuba ntujeho gato ariko meze neza byuzuye.”

Ibi byatumye benshi bakeka ko Miss Naomie yaba yarasamye gusa birinda kongera kubivugaho kuko hashize iminsi yihanije abakomeje kwibaza impamvu ataratwita abibutsa ko gutwita kwe atari umushinga wa rubanda.

Icyo gihe Miss Nishimwe yabivuze ashingiye ku butumwa bwari bwanditswe n’uwitwa Edman Ishimwe wanditse amagambo asa nkaho ari ukwibasira Miss Naomie n’umuryango we abinyujije ku rubuga rwa ‘X’.

Icyo gihe Edman yaranditse ati: “Umwaka urahise n’undi uratashye, Miss Naomie akoze ubukwe, ariko nta kanunu ko gusama.”

Miss Nishimwe yahise amwiyama anamusaba ko agomba kumwubaha, ntazongere kwiha kugenzura ubuzima bwe. Yanditse ati: “Ni nde waguhaye inshingano zo gugenzura ubuzima bwanjye? Inda yanjye si umushinga rusange nshuti. Shaka indi ngingo uganiraho, twubahane.”

Kuva ubwo nta wongeye kubyibaza kugeza ubungubu icyakora agaragaje ko arimo kunyura mu bihe bituma ahora kwa muganga mu gihe akomeje no kugeza igitabo yanditse yise ‘More than a Crown’ hirya no hino ku Isi.

Miss Nishimwe yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Michael Tesfay, ku wa 27 Ukuboza 2024, indi mihango y’ubukwe bwabo iba ku wa 29 Ukuboza 2024.

Miss Nishimwe Naomie amaze umwaka n’amezi make ashyingiranywe na Michael Tesfy
Miss Naomie yahumurije abamukurikira ababwira ko ameze neza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA