Abayobozi ba Amerika na Iran bageze mu Busuwisi mu biganiro by’amahoro
Mu Mahanga

Abayobozi ba Amerika na Iran bageze mu Busuwisi mu biganiro by’amahoro

KAMALIZA AGNES

June 21, 2026

Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’aba Iran bageze mu Busuwisi kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026, mu biganiro by’imbonankubone bigamije amahoro nyuma yo gusinya amasezerano y’ibanze agamije guhagarika intambara, yasinywe mu cyumweru gishize. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko ibyo biganiro byo mu Busuwisi  biyobowe n’abahuza ba Qatar na Pakistan. 

Itsinda rya Iran riyobowe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Bagher Ghalibaf na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi ryatangaje ko intego yaryo nyamukuru ari ugusaba ko impande zose zubahiriza byuzuye ibyo zemeye mu masezerano y’agateganyo yo guhagarika intambara, harimo guhagarika imirwano no gukemura ibibazo bisigaye birimo gahunda ya Nikeleyeri ya Iran. 

Amerika ihagarariwe na Visi Perezida, JD Vance akaba ari kumwe n’umukwe wa Perezida Donald Trump, Jared Kushner n’intumwa yihariye Steve Witkoff, mu gihe ku ruhande rwa Pakistan byitabiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu, Field Marshal Asim Munir.

Qatar yavuze ko hashyizweho amatsinda yihariye azaganira ku ngingo zitandukanye z’amasezerano ya nyuma ndetse n’andi matsinda azakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho. 

BBC yatangaje ko nubwo ibiganiro byatangiye hakiri impungenge kuko imirwano igikomeje hagati ya Isiraheli na Hezbollah muri Libani, ishobora kugira ingaruka ku rugendo rwo kugera ku masezerano arambye. 

Ku wa 20 Kamena 2026, Iran yatangaje  ko yafunze umuhora wa Hormuz nubwo hari andi makuru avuga ko hari ubwato buri kuhanyura.

Visi Perezida wa Amerika, JD Vance yavuze ko Igihugu cye cyizeye gutera intambwe mu gukemura ikibazo cya gahunda ya Nikeleyeri ya Iran ndetse n’ikibazo cya Libani mu gihe Iran na yo yavuze ko buri ruhande rusabwa kubahiriza ibyo rwiyemeje.

Pakistan yagize uruhare mu buhuza bw’impande zombi kuva intambara yatangira, ndetse yanakiriye icyiciro cyabanje cy’ibiganiro hagati ya Amerika na Iran.

Abaperezida ba Amerika na Iran bari basinye amasezerano y’ibanze mu ntangiriro z’iki cyumweru, agamije guhagarika intambara ako kanya ndetse ayo masezerano arimo gahunda y’agaciro ka miliyari 300 z’amadolari ya Amerika yo kongera kubaka Iran, ndetse no gukuraho ibihano byose Amerika yari yarafatiye icyo gihugu.

Ariko ikibazo cya gahunda ya Nikleyeri ya Iran cyavuzwe na Amerika nk’impamvu nyamukuru y’iyo ntambara kiracyari mu biganiro biteganyijwe kumara iminsi 60, ishobora no kongerwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA