Perezida Kagame yasezeye Belén Uyarra wari uhagarariye EU mu Rwanda
Politiki

Perezida Kagame yasezeye Belén Uyarra wari uhagarariye EU mu Rwanda

SHEMA IVAN

July 21, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 21 Nyakanga 2026 yasezeye kuri Belén Calvo Uyarra wari uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, wasoje izi nshingano.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko baganiriye ku mubano umaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’intambwe yatewe mu gushimangira ubufatanye mu nzego zinyuranye z’ingenzi zirimo gukora inkingo, ibikorwa byo gushyigikira gahunda zo kugarura amahoro, ubufatanye mu by’amabuye y’agaciro, iterambere ry’ibidukikije, ishoramari, uburezi n’ibidukikije.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda, aho ibihugu biwugize bikorana n’u Rwanda mu nzego zirimo iterambere rirambye, ubukungu, imiyoborere, uburezi n’izindi gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Belén Calvo Uyarra yagizwe Ambasaderi wa EU mu Rwanda mu 2022, aho yatangiye ku mugaragaro izi nshingano muri Nzeri 2022.

Mu gihe yamaze muri izi nshingano, yagize uruhare mu gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu nzego zitandukanye.

Muri 2023, EU yahaye inkunga Guverinoma y’u Rwanda, ifite agaciro ka miliyoni 11z’amayero [asaga miliyari 14 Frw] yo kwifashisha mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu Banyarwanda n’imirire mibi.

Uyu Muryango kandi wateye inkungu ibikorwa remezo byubatswe mu Karere ka Rubavu birimo Icyambu cya Rubavu giherereye mu Murenge wa Nyamyumba n’Ikigo cyita ku mishinga y’ikoranabuhanga, Hanga Hub Rubavu; uruganda rutunganya ibicanwa bitangiza ibidukikije, BioMasters.

Biteganyijwe ko Calvo Uyarra azasimburwa n’Umufaransa Jérémie Blin, aho azaba ahagariye EU mu Rwanda afite icyicaro i Kigali.

Perezida Paul Kagame yasezeye kuri Ambasaderi Belén Calvo Uyarra
Perezida Paul Kagame na Ambasaderi Belén Calvo Uyarra baganiriye ku ntambwe yatewe mu gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na EU

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA