Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatanze Nicholas Checker, umudipolomate wanabaye umukozi w’Ikigo cy’Ubutasi cya Amerika (CIA), nk’umukandida uzahagararira icyo gihugu mu Rwanda nka Ambasaderi mushya, aho biteganyijwe ko kugira ngo atangire izi nshingano, bisaba kubanza kwemezwa na Sena.
Iri zina Perezida Donald Trump yarishyikirije Sena ku wa 21 Nyakanga 2026, aho bitaganyijwe ko naramuka yemejwe, Checker azasimbura Eric Kneedler, wasoje inshingano ze muri Mutarama 2026 nyuma yo kuba Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda kuva mu Ukwakira 2023. Kneedler yari yarashyizwe kuri uwo mwanya na Perezida Joe Biden muri Kanama 2022, aza kwemezwa na Sena muri Nyakanga 2023.
Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abakandida bahabwa imyanya ya ba Ambasaderi babanza gushyikirizwa Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, ikagenzura ubunararibonye n’ubushobozi bwabo.
Iyo komisiyo imaze kubemeza, ibageza ku Nteko Rusange ya Sena kugira ngo ibatore. Iyo babonye amajwi y’Abasenateri arenze kimwe cya kabiri cy’abagize Sena, Perezida wa USA ahita abemeza ku mugaragaro.
Mbere yo kwinjira muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Nicholas Checker yamaze imyaka 11 akorera CIA, kuva mu 2014 kugeza mu 2025.
Muri icyo gihe yakoraga ku bibazo by’umutekano n’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Ihembe rya Afurika, anaba mu biro bishinzwe ubutwererane hagati ya CIA n’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.
Yanabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije w’Inama y’Igihugu ishinzwe Umutekano mu gihe cya manda ya mbere ya Perezida Donald Trump.
Kuri ubu, Checker ni Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Afurika y’Amajyepfo n’Inkunga z’Ububanyi n’Amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mbere yaho kandi yabaye Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ibiro bya USA bishinzwe Afurika (Bureau of African Affairs).
Nicholas yize amateka na siyansi mu bijyanye na politiki muri Kaminuza ya Wisconsin yo muri USA, anabona impamyabumenyi (Master’s) mu bijyanye n’ubushakashatsi ku mutekano yakuye muri kaminuza ya Georgetown University.
Nickolas asimbuye Ambasaderi Eric Kneedler wari umwe mu badipolomate bakuru ba USA bafite ubunararibonye aho mbere yo kuza mu Rwanda, yabaye Umuyobozi Wungirije wa Ambasade ya USA i Nairobi muri Kenya, ndetse anamara igihe ayobora iyo ambasade by’agateganyo.
Yanakoze indi mirimo irimo kuba Umujyanama Wungirije mu bya Politiki muri Ambasade ya Amerika i Bangkok muri Thailand, ndetse aba n’Umukozi ushinzwe Politiki muri Ambasade ya Amerika i Jakarta muri Indonesia, hamwe n’izindi nshingano zitandukanye mu rwego rwa dipolomasi.