Umutoza Afahmia Lotfi uherutse gutandukana n’Ikipe ya Rayon Sports, yemeje ko yayireze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) asaba kwishyurwa umwenda w’amafaranga y’umushahara imubereyemo.
Ku wa 13 Ukwakira 2025, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse Afahmia Lotfi n’umwungiriza we wa kabiri, Azouz Lotfi, kubera umusaruro muke. Uyu mutoza yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026, ashimangira ko nubwo Rayon Sports yahagaritswe kongera kugura abakinnyi atari we byaturutseho.
Yagize ati: “Yego narereze biciye ku munyamategeko wanjye, ariko guhagarikwa kwa Rayon Sports byaterwa wenda n’ibindi birego byinshi, si icyanjye gusa. Sinzi icyo umunyamategeko wanjye yaregeye kuko namuhaye byose.”
“Sinishyuwe na Rayon Sports ahubwo nabikoze bya gicuti, ko banyishyura mu byiciro mu kwezi k’Ukuboza no muri Mutarama, ariko nta kintu nigeze mbona cya Rayon Sports kugeza uyu munsi. Birababaje sinzi icyo nakora kuko ibirego byo ni byinshi.”
Nyuma yo kwirukanwa yasimbujwe u Bufaransa Bruno Ferry wamaze amezi atatu gusa. Kugeza ubu Rayon Sports nta mutoza mukuru ifite kuko Haringingo Francis Christian iherutse kugarura, akiri mu manza na Kiyovu Sports yatandukanye na yo bidakurikije amategeko.
