Habimana Moise w’imyaka 40 wo mu Mudugudu wa Kasonga, Akagari ka Muhira, Umurenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, wari umaze igihe gito afunguwe, aho yari yarakatiwe amezi 6 y’igifungo afatanywe udupfunyika 88 tw’urumogi yakekwagaho gucuruza, yongeye gufatanwa udupfunyika 7 twarwo.
Umwe mu baturage, wahaye aya makuru Imvaho Nshya, yavuze ko uyu mugabo usanganywe abagore 2 umuto na we akaba afungiye urumogi yaranakatiwe, yafashwe n’ijoro ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano zikorera muri uwo Murenge arucuruza, abamuguriraga baracika, we arafatwa.
Ati: “Si ubwa mbere afatanwa urumogi anakekwaho kurucuruza. Yaranabifungiwe akatirwa amezi 6 y’igifungo n’inkiko. Afunguwe ingeso iranga, abaturage bakomeza kugaragaza ko arucuruza kandi yangiza cyane cyane urubyiruko kuko ari rwo cyane cyane barumugurira. Hakurikiyeho kuzamufatira mu cyuho, akaba yafashwe mu ma saa tanu z’ijoro arucuruza.”
Avuga ko n’umugore we wa 2 bafatanyaga kurucuruza, we ararufatanwa akurikiranwa n’inkiko aranakatirwa n’ubu aracyarimo. Anavuga ko atari we wenyine urufatanywe muri uwo Murenge kuko hadashobora gushira amezi 2 batarufatanye umuntu, abafatwa bakavuga ko barukura mu gihugu cy’abaturanyi, bakarucuruza muri aka Karere ka Rubavu n’ahandi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Uwajeneza Jeannette, yemeje aya makuru, avuga ko bamufashe bamushyikiriza inzego zibishinzwe. Ati: “Ni byo, twamufashe nijoro, ku makuru yari yatanzwe n’abaturage bamubonaga arucuruza. Abo yarugurishaga baducitse ariko turizera ko azabavuga na bo bagafatwa iyi ngeso igacika burundu mu Karere kacu. Yafatanywe udupfunyika 7 twarwo.’’
Ashimira ubufatanye bw’abaturage n’izindi nzego bwamufatishije, akabasaba kwirinda gucuruza ibiyobyabwenge kubera ingaruka bigira ku babinywa n’abatabinywa, ko urumogi ari kimwe muri byo, ikibabaje kikaba ko rusangwa cyane cyane mu rubyiruko.
Yanasabye abaturage gukomeza ubu bufatanye, amakuru y’abakora ubu bucuruzi bubi agatangwa, kuko ingamba zo kubahashya zihari, zizanakomeza.