Kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi, hafungiye Mazimpaka Emmanuel bahimba Gasongo, w’imyaka 37 utuye mu Mudugudu wa Burunga, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe na Sibomana Samuel w’imyaka 32 wo mu Mudugudu wa Ntwari, Akagari ka Cyangugu, Umurenge wa Kamembe, bakurikiranyweho gushukisha umushumba irindazi bakamwiba ihene 2.
Uyu mushumba yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo yari aragiye ihene 2 abo bagabo baraje, bamwigiraho inshuti, bamubwira ko baje kumugurira irindazi, bamuha amafaranga 200 ngo ajye kurigura kuri butiki iri hafi y’aho yari aragiye, abanguke ihene barazimucungira.
Ati: “Nagiye kurigura ngarutse nsanga bazijyanye ndataha njya kubivuga batangira kuzishakisha.” Aba basore baciye inzira z’igiturage, ihene bazambukana Umurenge wa Kamembe bazigeza mu wa Gihundwe, abaturage babona uko bazinjiza mu nzu ya Mazimpaka Emmanuel, aho akodesha, ari ku manywa y’ihangu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Iyakaremye Jean Pierre, avuga ko abaturage babonye abo bagabo bombi bazinjiza muri iyo nzu, basanzwe babakekaho ubujura, bazi ko nta hene bagira, batanazicuruza, batanze amakuru. Ati: “Bahaye amakuru Umukuru w’Umudugudu wa Burunga, ahamagara abashinzwe umutekano bagerayo basanga abo bagabo bombi bari gusohora izo hene bajya kuzigurisha.
Bemeye bataruhanyije ko bazibye, aho bazibye n’uburyo bashukishije umushumba amafaranga 200 agura irindazi. Bahise bashyikirizwa RIB, sitasiyo ya Kamembe, amakuru aracicikana nyirazo araboneka aza kuzitwara, asabwa gutanga ikirego.”
Ashimira cyane abaturage batanze amakuru yafatishije abo bajura ihene ziragaruzwa baranafatwa, asaba abagifite inyota yo gutungwa n’iby’abandi kubireka bagatungwa n’ibyabo, akanasaba abaturage kumenya ko abajura bagira amayeri menshi, bakajya bacunga ibyabo.
Ati: “Muri iki gihe ihene zirahenze cyane kuko ziriya 2 ziri hafi amafaranga 200,000. Si make ku muturage uba warazoroye agamije kwiteza imbere. Iyo bazitwaye nyirazo rero baba bamusubije inyuma cyane mu iterambere ni yo mpamvu abajura nk’abo baba bagomba kurwanywa.”
Yavuze ko aba bombi bafite abagore, agaya abagore nk’aba babona abagabo babo binjiza ibyibano, aho kubashyira hanze bakabika ibyibwe, ko atari i by’i Rwanda. Badakwiye guhishira ikibi kuko amaherezo ingaruka zitabasiga.