Umuramyi Ben Serugo uzwi nka Ben mu itsinda aririmbanamo n’umugore we rizwi nka Ben na Chance ndetse na Papi Clever uririmbana n’umugore Dorcas bashimye ko nyuma kwihuza nk’abashakanye bagakora umuziki bagutse mu buhunzi ndetse no mu iterambere ry’ubutunzi.
Bahamije ko kugeza ubu batoshobora kuririmba ukwabo batari kumwe n’abo bashakanye kuko bamaze kubona ko bari kumwe ari byo bituma ubuhanzi bwabo bushoboka n’ibyo bateguye bikagenda neza.
Amatsinda y’abaramyi agizwe n’abubakanye ingo amaze kuba menshi arimo iya Ben na Chance baheruka gutaramira muri Bk Arena, irya Papi Clever na Dorcas, James na Daniella ndetse n’abandi badakora nk’itsinda ariko babanye ari abaramyi bombi.
Ubwo babazwaga uko bafata kuba baririmbana n’abagore babo Papi Clever na Ben bagaragaje ko hari byinshi bakora ku rubyiniro bitewe n’uko abagore babo babatera imbaraga cyane kandi biryoha cyane.
Ben yagize ati: “Umugabo umwe yaratwitegereje twakoze igitaramo arambaza ati bishoboka bite ko wowe n’umugore wawe mwicara mukajya inama mugakorana umushinga mukamara iminota itanu muganira uko bizagenda mutari mwashwana? Ariko njyewe kuri twe mbona umugore wanjye ari we uhetse iri tsinda.”
Akomeza agira ati: “Ni umugisha kuri twe kuko bidukuza mu buryo bw’umwuka, iyo turikumwe turi babiri dukora ikintu nkabona kiratunganye, batumiye umuntu umwe sinzi ko yabikora neza.Mbere y’uko tubana hari indirimbo nakoraga zikampfana ariko tubanye byarakunze ikindi sinajya ku rubyiniro njyenyine ngo bikunde, kubera imyaka ishize turirimbana hari n’ukuntu andeba turi ku rubyiniro nkamenya icyo avuze nanjye namureba akabimenya.”
Papi Clever we yagaragaje ko gukorana n’umugore we byamubereye umugisha kuko mbere y’uko babana ntacyo yabonaga ageraho nubwo yari asanzwe aririmba ku gite cye kandi nta ko atagira.
Ati: “Nari nsazwe ndi umuhanzi nkora njyenyine ariko imikorere yanjye yagiye ku rwego rwo hejuru tumaze kubana na Dorcasy. Ikindi buriya kuba duhozaho biterwa na Dorcas kandi gukorana byatwongereye igikundiro kuko yasanze mfite abankurikira kuri Youtube ibihumbi 15 ariko ubu dufite abasaga Miliyoni kandi no mu buryo bw’amikoro twarungutse.”
Ben na Chance bazwi cyane mu ndirimbo zabo zitandukanye zirimo Zahabu, Yesu arakora n’izindi mu gihe Papi Clever na Dorcas bamenyerewe mu gusubiramo indirimbo zo mu gitabo gikoresha n’abarokore kenshi.

