Rubavu: Abanyarwanda 403 batashye bavuye mu mashyamba ya  RDC
Amakuru

Rubavu: Abanyarwanda 403 batashye bavuye mu mashyamba ya  RDC

NDOLI Sitio

April 16, 2026

Abanyarwanda 403 batashye bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bakiriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ku mupaka wa La Cornishe uhuza ibihugu byombi.

Aba Banyarwanda barimo abiganjemo abahunze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bavuga ko nta makuru ahagije bari bafite ariko kuri ubu bakaba bishimira ko batashye mu rwababyaye. Bishimiye ko kandi baruhutse ubugome umutwe w’iterabwoba wa FDLR wabakoreraga mu mashyamba ya RDC.

Hakizimana Thomas ati: “Natinze gutaha kuko nari kure y’umujyi simenye amakuru ariko ubu nawe urabona ko nishimye cyane kuko ntashye mu rwambyaye. Simperuka kubona FDLR ariko aho nayiherukiraga baradusahuraga ndetse bafatanyije n’indi mitwe.”

Nzakizwa Gad yunzemo ati: “Njyewe nahunganye na Mama nkiri muto muri 1998, ariko ntabwo nari nzi amateka menshi, FDLR banshatse kunjyana mu mitwe yabo ariko nahitaga niruka, ku buryo nagiye za Gacanga ngenda mpunga ariko hari bamwe muri bagenzi banjye batwaye ariko nagiye numva hari n’abandi batashye maze ndabahamagara ndataha, ubwo rero ndishimye cyane ko ngeze iwacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Murindwa Prosper, waje kwakira aba baturage yababwiye ko babakiriye neza aho bavuka kandi nta kibazo igihugu gifite uretse ko bazasanga bagenzi babo bafite ibitekerezo byiza ndetse barateye imbere kandi na bo ni byo babasaba.

Ati: “Abantu mwari muri kumwe bagiye babashuka ngo bazatera babohoze u Rwanda, muzirinde impuha, icyemezo mwafashe nicyo gikwiye. Igihe cyageze ko mwinjira mu gihugu cyanyu, muzahasanga abaturage bakunda igihugu, bateye imbere kandi batakigendera mu ngengabitekerezo ya jenoside kandi namwe ni byo tubasaba.” 

Abanyarwanda batashye harimo abana 280, abagore 105, abagabo 18. Aba bose bakaba boherezwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, iherereye mu murenge wa Nkungu ho Karere ka Rusizi. Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko kuva muri Mutarama 2025 kugeza Gashyantare uyu mwaka, u Rwanda rumaze kwakira abaturage barwo barenga 7,000 bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Abenshi mu bagaruka ni abagore n’abana bavutse ku bantu bahunze u Rwanda mu 1994, abafite abagabo babo bagiye mu mitwe yo muri RDC nka FDLR yasize ihekuye u Rwanda n’abandi. MINEMA igaragaza ko nibura abantu barenga miliyoni 3,5 ari bo bamaze gutaha mu myaka 30 ishize.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA