Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko Haringingo Francis Christian watozaga Kiyovu Sports yemerewe kuba Umutoza Mukuru wa Rayon Sports nyuma y’ibiganiro byahuje impande zose zirebwa n’ikibazo.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA, kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata 2026, nyuma y’uko Kiyovu Sports yari yanze ko Haringingo atandukana nayo binyuranyije n’amategeko.
Hemejwe ko “Umutoza Francis Christian Haringingo yemerewe gutoza ikipe ya Rayon Sports mu buryo bwubahirije amategeko.”
Haringingo yaherukaga muri Rayon Sports ubwo yayiheshaga Igikombe cy’Amahoro mu 2023.
Umukino wa mbere azayitoza ku Cyumweru tariki ya 19 Mata 2026, ubwo izaba yakiriwe na Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona uzabera kuri Stade Umuganda.
Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 43 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 26.