Afurika y’Epfo: BRICS iriga ku kuzamura ubukungu ntinyurweho n’Uburengerazuba
Mu Mahanga

Afurika y’Epfo: BRICS iriga ku kuzamura ubukungu ntinyurweho n’Uburengerazuba

Imvaho Nshya

August 22, 2023

Guhera kuri uyu wa Kabiri muri Afurika y’Epfo hatangiye inama ihuza Abakuru b’Ibihugu byibumbiye mu muryango w’ubukungu BRICS, ari byo Brésil, Russie, Inde, Chine n’Afurika y’Epfo bagamije kureba uko ubukungu bwabyo butatambukwaho n’ubwo mu bihugu by’Iburengerazuba.

Iyi nama irimo Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa n’uwa Brésil Luiz Inacio Lula da Silva bageze muri Afurika y’Epfo, mu gihe u Burusiya buhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Lavrov.

Muri iyo nama ya 15, yongeye guterana bwa mbere nyuma y’icyorezo cya Covid-19. BRICS (Brésil, Russie, Inde, Chine na South Africa) irasaba kureba uko habaho gukorera hamwe mu rwego rwa politiki n’ubukungu, bikavugururwa hagamijwe guhangana n’Umuryango mpuzamahanga ibyo bihugu bibona ko birimo gutambukwaho byiganjemo Uburengerazuba.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa Nicolas Falez, iyi nama ya cumi na gatanu ya BRICS irerekanwa kuva ku kibuga cy’indege cya Johannesburg no mu mihanda y’Umujyi ifite intero mu buryo bwa porogaramu ikangura biriya bihugu 5 bigize BRICS n’Afurika, iterambere ryihuse, iterambere rirambye kandi rihuriweho n’ibihugu byinshi.

Brésil, Russie, Inde, Chine n’Afurika y’Epfo, baraganira kuri byinshi ibi bihugu byose bihatanira kungurana ibitekerezokuri gahunda ya politiki n’ubukungu byiganjemo Uburengerazuba. Ibi ntibisobanura ko ibihugu bitanu byemeranya kuri buri kintu, cyane cyane ku bijyanye no kwaguka kwabyo, bikaba byitezweho kuganirwaho muri iyi nama.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA