Abahanzi b’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Usher na Chris Brown batangaje amatariki bazatangiriraho uruhererekane rw’ibitaramo bise “The R&B Tour”. Ni ibitaramo bigiye guhuza abo bahanzi bafatwa nk’abakomeye mu njyana ya R&B bakaba barabyise R&B Tour bisobanuye Raymond & Brown bizabera muri stade zitandukanye zo muri Amerika ya Ruguru.
Bifashishije amashusho yamamaza ibyo bitaramo banyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2026. Banditse bati: “Igihe kirageze! R&B Tour, Raymond & Brown, turabasabye muzaze dutaramane na mwe muri ibyo bitaramo.”
Bakomeje bagaragaza ko uruhererekane rw’ibitaramo bya ‘R&B Tour’ ruzatangira ku wa 26 Kamena 2026, rukazatangirira i Denver muri Leta ya Colorado, mu nyubako isanzwe yakira ibitaramo yitwa ‘Empower Field at Mile High’. Nyuma bakazakomereza mu yindi Mijyi irimo uwa Minneapolis, Detroit, Washington, D.C. St. Louis, Toronto, Chicago, Los Angeles n’ahandi. Bikaba bizasozwa tariki 11 Ukuboza 2026 i Tampa, kuri Raymond James Stadium.
Abo bahanzi batangaje ko amatariki agaragaza uko bazatarama bijyanye n’imijyi bazajya bajyamo n’amakuru ajyanye n’uko amatike aboneka bizatangazwa tariki 23 Mata 2026, naho ku wa 27 Mata 2026, bikaba ari bwo amatike azatangira ku gurishwa ku mugaragaro ku bantu bose.
Usher na Chris Brown ni abahanzi bakomeye ba R&B bo muri Amerika, bakaba baratangaje ko impamvu nyamukuru yabateye gukorana ibitaramo bya “The R&B Tour” ari ugushyira hamwe imbaraga nk’abahanzi bakomeye ba R&B kugira ngo berekane ubuhangange bw’iyo njyana, banashimishe abafana babo muri stade zitandukanye.
