Ubwoba bukomeje gutaha abimukira batuye muri Afurika y’Epfo badafite ibyangombwa nyuma yuko abigaragambya babamagana bavuze ko igihe ntarengwa cyo kubavira ku butaka bw’Igihugu ari kuri uyu wa 30 Kamena 2026.
Kuri uyu wa Kabiri hateganyijwe imyigaragambyo karundura yamagana abimukira hirya no hino muri Afurika y’Epfo, nubwo umutekano wakajijwe ahantu hatandukanye.
Ni mu gihe abantu babarirwa mu bihumbi 25 bakomoka mu bindi bihugu muri Afurika bamaze kuva muri Afurika y’Epfo, mbere yuko igihe ntarengwa kibafata.
Perezida w’icyo Gihugu, Cyril Ramaphosa yaburiye abashaka kwigaragambya abasaba kuyikora mu mahoro.
Mu butumwa bwa buri cyumweru bwa Ramaphosa yemeje ko abaturage bafite impungenge ku bibazo by’abimukira binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bikaba bibagiraho ingaruka mu mirimo na serivisi bahabwa.
Icyakora Perezida Ramaphosa yashimangiye ko uburenganzira bwo gukora imyigaragambyo buteganywa n’Itegeko Nshinga ariko budatanga uburenganzira gukora urugomo, iterabwoba cyangwa kwangiza ibikorwa remezo.
Ramaphosa yavuze ko leta iri gushyira mu bikorwa amavugurura arimo gukaza umutekano ku mipaka no kurwanya ruswa, gusa agaragaza ko abanyamahanga benshi baba kandi bakorera muri Afurika y’Epfo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yagize ati: “Barakora, bariga, batunze imiryango, bashora imari mu bukungu bwacu kandi bagira uruhare rwiza muri sosiyete. Na bo bafite uburenganzira bwo kurindwa n’amategeko yacu ndetse n’Itegeko Nshinga.”
Muri uku kwezi abimukira barenga ibihumbi 25 birukanwe muri Afurika y’Epfo kubera imyigaragambyo n’iterabwoba no kwamaganwa muri icyo Gihugu ariko abigaragambya bavuga hari abandi ibihumbi bahasigaye.
Imibare ya Leta igaragaza ko Abanyamahanga bagera kuri miliyoni eshatu batuye muri Afurika y’Epfo ni ukuvuga ko bangana hafi na 5% by’abaturage bose b’icyo gihugu.
