Agahinda ka Uwamahoro wari warajujubijwe n’inyeshyamba mu mashyamba ya RDC
Imibereho

Agahinda ka Uwamahoro wari warajujubijwe n’inyeshyamba mu mashyamba ya RDC

NDOLI Sitio

April 27, 2026

Uwamahoro Genereuse ni umwe mu banyarwanda 54 batashye bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi (RDC) banyuze ku mupaka wa Rusizi ya mbere mu Karere ka Rusizi ku wa Kane tariki ya 23 Mata 2026, yagaragaje ubuzima bushaririye yagiriye muri ayo mashyamba aho abana be babujijwe uburenganzira bwo kwiga na we ubwe akaba yari abayeho nabi.

Uyu mubyeyi w’abana batandatu avuga ko yavukiye muri RDC, ariko ababyeyi be bakaba baratashye mu Rwanda mbere, we aguma yo ahashakira umugabo ufite ubumuga, babyarana abana batatu.

Avuga ko agishaka yumvuga azatura muri RDC ariko ubuzima bugoye yabagamo bwo guhohoterwa n’inyeshyamba zirimo FDLR n’indi, bwo kwamburwa amatungo, amafaranga, kwirirwa biruka mu mashyamba kubera intambara maze yumva akwiye gutaha.

Yagize ati: “ Iwacu hageze intambara, bagera aho turi bakaharwanira, urusaku rw’amasasu rugatuma twirukanka, uko turi kwiruka abo duhuye na bo bakatwambura ibyo dufite, twagera ku bandi bakabura icyo batwambura bakadukubita, bari kutubaza amafaranga na telefone kandi izindi nyeshyamba zabitwatse.”

Ubwo buzima bugoye bwagize ingaruka no ku bana bituma batiga mu gihe cy’imyaka itatu ndetse banakwiga ntibige mu gihe kirenze ukwezi kumwe.

Yagize ati: “Njyewe maze kurambirwa, twirirwa mu mashyamba, turaramo kubera intambara ndetse abana banjye babiri ntibige kugeza ubwo bamaze imyaka itatu n’igice batiga, inzara ikatwica kandi twarahinze. Byari ubuzima bugoye cyane.”

Akomeza avuga ko ari bwo yafashe umwanzuro wo gutaha kuko aho bari mutwe w’inyeshyamba wa M23, wari wamaze kuhafata bari kubaho neza ndetse babona umuryango wita ku mpunzi HCR.

Ati: “Mbwira umugabo wanjye ko ndambiwe maze aho twari turi M23 imaze kuhabohoza ubwo twari twaravuye i Ngungu hafi yo mu Majyepfo, maze duhura na Gasenga ukora muri HCR, atubwira ko nta kibazo Umunyarwanda agomba gutaha.”

Akomeza avuga ko yahise ataha n’umugabo we maze bakirirwa i Bukavu. Ati “Ni gutyo tugeze hano, ndishimye cyane kuko ubuzima bwahariya ni amasasu gusa, abana banjye bapfubije amashuri, biga igihembwe kimwe twiruka ariko ubu ndishimye cyane. Intambara zatumye mburana na mukuru wanjye. Nababwira ko mu Rwanda ari amahoro, ndi kugenda ntari gutekereza ngo ndakubitwa n’uwo turi buhure.”

Uwamahoro Generese avuga ko iwabo ari ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ahahoze hitwa i Kayove, ubu ni mu karere ka Rutsiro. Kuri we avuga ko agiye gushaka icyo gukora cyane cyane akigishwa kudoda akoresheje imashini. Uwo mubyeyi akaba yatahanye n’umugabo we ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Uwamahoro Genereuse yagaragaje agahinda yaterwaga no guhinga inyeshyamba zikaza zisarurira akicwa n’inzara

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA