Amashuri yasabwe gutunga imodoka rusange z’abamenyeshuri mu kugabanya iz’ababyeyi ziteza umuvundo

Amashuri yasabwe gutunga imodoka rusange z’abamenyeshuri mu kugabanya iz’ababyeyi ziteza umuvundo

KAMALIZA AGNES

April 27, 2026

Umujyi wa Kigali watangaje ko umuvundo uterwa n’imodoka z’abantu ku giti cyabo bajyana, banavana abana ku mashuri ugiye guhagurukirwa aho ibigo byose by’amashuri bisabwa kugura imodoka rusange zitwara abo banyeshuri.

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru ku Cyumweru tariki wa 26 Mata 2026, Umujyi wa Kigali n’Ikigo cya Leta gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, Ecofleet Solutions batangaje ko bagiye gukorana na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’izindi nzego hagamijwe gukemura ikibazo cy’umuvundo no kubungabunga ibikomoka kuri peteroli.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yatangaje ko buri kigo gikwiye kuba gifite bisi rusange kandi nziza zidashaje zitwara abanyeshuri mu rwego rwo kugabanya uwo muvundo.

Yagize ati: “Ikigo kibe gifite iyo bisi itwara abanyeshuri isa neza; urabona bigitangira wasangaga bisi itwara abanyeshuri ari ishaje, yavuye mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange none irashaje igiye gutwara abanyeshuri. Oya ntabwo bisi itwara abanyeshuri ari ishaje ni bisi isa neza nshyashya ahubwo kuri ibyo bigo bikomeye bazane bisi nziza abana babashyiremo bagende bafite umutekano.”

Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin yagaragaje ko bagiye gukorana na Mineduc, Minisiteri y’Ibikorwa remezo n’ibigo by’amashuri byo mu Mujyi wa Kigali ngo harebwe uko abo bana bafashwa kugera ku mashuri hakoreshejwe imodoka rusange.

Yagize ati:” Hashobora kuba hari ikibazo kijyanye n’uburyo abanyeshuri bagera ku mashuri ariko turimo turashaka gukorana n’izindi nzego kugira ngo turebe uburyo twafasha niba ababyeyi bishakira uko bagenda , ariko twebwe tubafashije tukamenya amashuri aho ari, aho abanyeshuri baturuka mu Mujyi wa Kigali mu bice bitandukanye, imodoka zihari mu mujyi twe dushobora kubafasha mu igenamigambi bikunganira gahunda yacu yo gutwara abantu.”

Rukera yongeyeho ko mu mezi ari hazakorwa igerageza kandi biri gutekerezwaho nka kimwe mu bisubizo byunganira gahunga ya Leta.

Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, buzafasha abagenzi gukora ingendo zihuse, zizewe kandi zirengera ibidukikije.

Iyo gahunda yatangiye mu Ukuboza 2025, igamije gutuma imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoreshwa nk’uburyo bwizewe kandi bwita ku bidukikije.

Amashuri yasabwe gutunga imodoka rusange z’abanyeshuri mu kugabanya iz’ababyeyi ziteza imvundo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA