Mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abarokokeye ku bitaro bikuru bya Ruhengeri bakomeje gusaba ukuri ku mateka y’aho imibiri y’ababo yajugunywe, hagaragazwa nubwo imyaka ishize ari myinshi, agahinda kabo kagihari.
Ibi babigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka cyabereye kuri ibyo bitaro, hibukwa by’umwihariko Abatutsi bari abakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, abarwayi, abarwaza n’abandi bahahungiye bakahicirwa. Ijwi ry’abarokotse ni ryo ryumvikanye cyane, risaba ukuri n’icyubahiro ku bazize Jenoside.
Batamuliza Mwamini, umwe mu barokokeye muri ibi bitaro, yatanze ubuhamya bukomeye bw’akababaro n’inzira y’umusaraba yanyuzemo. Yavuze ko yahageze afite ibikomere, aje kwivuza ariko anizeye ubuhungiro, ariko ahageze yahahuriye n’akababaro gakomeye no kubona abicwa na we kandi ngo yari ategereje gupfa Imana ikinga akaboko.
Yagize ati: “Nageze hano nizeye ko ndi buhabonere ubuvuzi n’umutekano. Ariko twahageze tuhasanga urupfu. Twaratotejwe bikomeye, benshi barahicirwa kandi imbere yacu.”
Yakomeje ashimangira ko igikomere bafite kurusha ibindi ari ukutamenya aho ababo biciwe kuri ibi bitaro n’abagiye bahashimutirwa bajugunywe.
Yagize ati: “Turacyafite intimba yo kubura abacu tutazi aho bashyinguye. Uwaba abizi yadufasha tukabashyingura mu cyubahiro.”
Abandi barokotse bagaragaje ko ibikomere by’amateka bikomeza kubaho kubera ko hari abataramenya irengero ry’ababo. Bavuze ko kutamenya aho bashyinguye ababo bibabuza amahoro, bagasaba abafite amakuru kugira ubutwari bwo kuyatanga.
Abarokotse bahuriye ku cyifuzo cyo kubona amakuru ku hantu imibiri y’ababo iri, igashyingurwa mu cyubahiro. Bavuga ko ari intambwe ikomeye mu kubafasha kuruhuka mu mitima no gukomeza kwiyubaka, nk’uko Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Karemanzira Fidele, yashimangiye ko gusigasira amateka ari inshingano ya buri wese, cyane cyane ahantu nk’aha hafite amateka yihariye.
Yagize ati: “Aya mateka agomba kubungabungwa no kwigishwa, cyane ko ibi bitaro bigiye kuvugururwa. Ntitwifuza ko ibimenyetso by’amateka byazimira. Ni ngombwa ko n’ahandi hose Jenoside yabereye hakomeza gutegurwa ibikorwa byo kwibuka, haba mu bigo bya Leta n’iby’abikorera.”
Yongeyeho ko ukuri ku hantu imibiri y’abazize Jenoside iri ari ingenzi, asaba abafite ayo makuru kuyatanga kugira ngo ababuze ababo babashe kubashyingura mu cyubahiro.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba urubyiruko kwitabira gahunda zose zijyanye no Kwibuka no kurwanya abagoreka amateka.
Yagize ati: “Gutanga amakuru ku hantu imibiri y’abazize Jenoside iri ni intambwe ikomeye mu kubaha agaciro, tukaba dusaba abakozi b’ibitaro kwirinda icyazana amacakubiri no gukora ibitandukanye n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bo aho gutanga ubuzima bavukije abaje babahungiyeho ndetse n’abari abarwayi n’abarwaza.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Philbert Muhire, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize isomo rikomeye, cyane cyane ku bagize umwuga wo gutanga ubuzima.
Yagize ati: “Ibitaro bisobanura ubuzima, ariko amateka ya hano agaragaza ko hari abahaje bahahungira bakahicirwa. Turamagana abari abaganga cyangwa abakozi b’ubuzima bagize uruhare muri Jenoside, kuko banyuranyije n’indangagaciro z’umwuga wabo, ubundi ku bitaro bisobanuye ubuzima no kongera kubaho, ariko abahungiye hano bahaburiye ubuzima.”
Yongeyeho ko ubuyobozi buriho bwiyemeje gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, no gutanga serivisi zubahiriza ubuzima bwa buri wese
Nubwo abarokotse bagaragaza agahinda gakomeye, bavuga ko Kwibuka bibafasha gusohora ibiri mu mutima no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka.
Basaba urubyiruko gufata iya mbere mu gusigasira amateka no kurwanya abayagoreka, bakubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
