Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Habarurema Jean d’Amour ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa batandukanye abizeza akazi.
Uru rwego rwabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo. Iperereza ryagaragaje ko ukurikiranweho, yabaga ku rubuga rwa WhatsApp rwitwa ‘shaka umukunzi’ hakaba haranacishwaga amatangazo y’akazi n’abagakeneye.
Uyu igihe yabonaga umukobwa wanditse muri uru rubuga avuga ko akeneye akazi, yacaga mu gikari bakavugana akamubeshya ko akazi ashaka yakamuboneye Shyorongi.
Iyo bemeranywaga, yaboherezaga itike akababwira ko bahura hanyuma akabashuka akabajyana mu gashyamba kari hafi yaho atuye akabasambanya akanabambura ibyo bafite byose amaze kubatera ubwoba ko abica.
Uru rwego rwakomeje rugaragaza ko uyu ukekwaho amaze gushuka no gusambanya abakobwa batandukanye harimo n’utaruzuza imyaka y’ubukure, hakaba hari ababashije kumucika atarabasambanya aho umwe yanatewe icyuma agerageje kumurwanya.
Aba bakobwa yakoreshaga imibonano mpuzabitsina ku gahato babaga bavuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kamonyi na Bugesera.
Habarurema akaba akurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi no gusambanya umwana.
RIB yashimiye abatanze amakuru kugirango uyu ukekwaho afatwe, inaburira n’undi wese waba afite imigambi yo gukora ibyaha nk’ibi kuyihagarika kuko bitihanganirwa.
Yakomeje kuburira abantu ibasaba gukomeza kugira amakenga, bakirinda kwizera ababashukisha cyangwa ababizeza ibintu bitandukanye birimo akazi.