Bigirimana Athanase wo mu Mudugudu wa Nyagasani, Akagari ka Kibonde,Umurenge wa Sake mu Karere ka Ngoma yasanzwe yapfuye aguye aho yararaga Uwararaga izamu, umuryango we ugakeka ko yaba yarahumanyirijwe mu nzoga.
Uyu muturage yari asanzwe akora akazi ko kurarira ibigega by’amazi bya by’Ikigo gishinzwe Gukwirikwiza amazi Isuku n’Isukura (WASAC) byubatse hafi y’aho atuye.
Umuryango we uvuga ko watunguwe n’urupfu rwe rwasakaye ku cyumweru tariki ya 26 Mata 2026, kuko yavuye mu rugo ari muzima gusa ngo akirwa ku kabari anywa inzoga, bakaza kubwirwako yaguye aho yakoreraga. Umugore we Niyigena Clarisse, yagize ati: “Twaguye mu kantu twumvise iyi nkuru mbi, twamenye mu gitondo kuko twari tuziko ari ku kazi bisanzwe.Yavuye hano mu gitondo ajya mu gasantere aho yiriwe asangira n’abandi inzoga. Yewe ntiyaje no kurya. Bwije turamutegereza turamubura ariko nyine tumenya ko yakomereje ku kazi turiryamira. Mu gitondo ni bwo twumviseko yapfuye”.
Uyu mubyeyi avuga ko bakeka ko yaba yarahumanijwe aho yiriwe anywera. Ati:”Urebye urupfu rwe nta gikomere yasanganwe ngo yaba yishwe n’abagizi ba nabi bamusanze ku kazi.Ikindi yagiye ari muzima atarwaye,bituma dukekako yaba yararogewe mu nzoga yiriwemo anywa.Turasaba ko hakorwa iperereza hakarebwa icyo yazize.”
Kamanzi Daniel na we avuga ko yamubonye mu masaha y’umugoroba ari muzima ku buryo yatunguwe no kumva ko yapfuye.
Ati: “Bigirimana rwose yiriwe ari muzima ubona nta kibazo na kimwe afite. Urupfu rwe
rwadutunguye, ubwo mu gitondo bahamagaraga bavuga ko basanze yaguye aho akorera.”
Urupfu rw’uyu muturage rwemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake
Ndayambaje Emmanuel, wihanganishije umuryango akavugako kugeza ubu hataramenyekana
icyamwishe.
Yagize ati: “Ni byo, umuturage witwa Bigirimana yapfuye aguye aho yakoraga izamu aho kugeza ubu
icyamwishe kitaramenyekana.Inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana kugira ngo harebwe icyo
yazize. Hagati aho turihanagnisha umuryango n’abaturanyi tunabasaba gutuza bagategeteza ikizava mu
isuzuma.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Polisi bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe
isuzuma. Bigirimana yari afite imyaka 45 akaba asize umugore n’abana batatu barimo umaze icyumweru kimwe avutse.