Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Kompanyi ya ZTE agamije gufasha Abanyarwanda kubona telefone nshya zigezweho ‘ZTE Blade A36’ mu buryo bworoshye kandi buhendutse, hagamijwe guhanga udushya no gukora byinshi kurushaho.
Ni amasezerano yashyizweho umukono ku mugoroba wo ku wa 11 Kamena 2026 mu Mujyi wa Kigali. Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Sujay Chakrabarti, yagaragaje ko Airtel Rwanda ifite ubushake bwo korohereza abantu bose kubona telefoni zigezweho (smartphones) no kugera kuri serivisi z’itumanaho. Yagize ati: “Kugera ku ikoranabuhanga ntibikwiye kuba amahirwe agenewe bamwe gusa, ahubwo bikwiye kuba amahirwe agera kuri buri wese.”
Airtel Rwanda itangaza ko umukiriya uzagura telefoni nshya y’ubwoko bwa ZTE Blade A36, azahabwa iminota yo guhamagara ku buntu ku miyoboro yose hiyongereyeho na 1GB ya interineti buri munsi mu gihe cy’iminsi 30.
Uruganda rwa ZTE ruzwi mu Rwanda ko rwazanye telefone ihendutse mu zari ku isoko guhera muri za 2008 yari izwi nka ’Karasharamye’, telefone y’uruti ruto ariko igashimwa na benshi bitewe n’ubwiza bwayo icyo gihe.
ZTE ni ikigo gikomeye ku Isi mu gukora no gucuruza telefone zigezweho n’ibikoresho by’itumanaho kuko ari icya kabiri mu Bushinwa, kikaza no ku mwanya wa kane muri Amerika nyuma ya Apple, Samsung na LG.
Mu 2024, Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), bwagaragaje ko imibare y’ingo zitunze telefone z’ubwoko butandukanye hirya no hino mu gihugu, zigeze kuri 85% ariko imibare y’abatunze smartphone yo ikomeza kuba mito cyane.
NISR igaragaza ko Abanyarwanda 53,2% bafite kuva ku myaka 10 kuzamura ari bo batunze telefone ngendanwa hatitawe ku bwoko bwazo, mu gihe abo muri icyo kigero batunze smartphone ari 20,6%.
Imibare igaragaza kandi ko abatunze smartphone biganje mu bice by’Imijyi aho bagera kuri 77,1% mu gihe abatuye mu byaro bazitunze ku rugero rwa 45,6%.













Amafoto: Olivier Tuyisenge