Amasaha yo gufunga resitora, utubyiniro n’utubari yongerewe mu gihe cy’Igikombe cy’Isi
Amakuru

Amasaha yo gufunga resitora, utubyiniro n’utubari yongerewe mu gihe cy’Igikombe cy’Isi

Imvaho Nshya

June 12, 2026

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, (RDB) rwatangaje ko mu rwego rwo kwishimira imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026, amasaha yongerewe kuri serivisi zitangwa mu ijoro zirimo utubari n’utubyiniro na resitora.

Mu itangazo urwo Rwego rwashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2026, rwemeje ko ayo mabwiriza atangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena kugeza ku wa 20 Nyakanga 2026.

RDB yemeje ko amasaha yo gufunga mu mibyizi ari saa cyenda z’ijoro, kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane, mu gihe kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru no mu minsi y’ibiruhuko rusange bizajya bigeza saa kumi za mugitondo.

RDB muri iryo tangazo yakanguriye abafite ibikorwa bya resitora, utubyiniro n’utubari kubahiriza amabwiriza agenga kwirinda urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18.

RDB yavuze ko yibutsa abantu bose ko bakwiye kunywa mu rugero kandi bakirinda gutwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha.

Amabwiriza ya RDB yari asanzwe yasabaga ko abafite utubari n’utubyiniro n’ahacururizwa inzoga bagomba gufunga saa saba z’ijoro guhera ku wa Mbere kugeza kuwa Gatanu, na Saa Munani z’ijoro ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Utubari n’utubyiniro byongerewe amasaha yo gukora kubera Imikino y’igikombe cy’Isi 2026

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA