Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026, Taylor Swift yinjijwe mu ruhando rw’ibyamamare by’abanditsi b’indirimbo bitegurwa n’Ikigo Songwriters Hall of Fame, ashimirwa uruhare rwe mu bihanzi.
Muri ibyo birori byabereye i New York, umukunzi wa Taylor Swift akaba n’umukinnyi wa ruhago ukina hagati asatira muri ruhago y’Abanyamerika mu ikipe ya Kansas City Chiefs yamuherekeje muri ibyo birori.
Travis Kelce, yitabiriye ibirori byo kwinjiza umukunzi we Taylor Swift muri Songwriters Hall of Fame nyuma yo kugera i New York City ku munota wa nyuma, aho yari avuye mu myitozo y’ikipe ye.
Ibi birori byabereye muri Hoteli Marriott Marquis ku wa Kane nijoro, aho Travis Kelce yicaranye na Taylor Swift ndetse n’ababyeyi babo, Andrea Swift na Donna Kelce.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Taylor afashe Travis amwegamiyeho, mu gihe nyina wa Taylor na we yagaragaye afashe ikiganza cya Travis mu buryo bwashimishije benshi.
Kelce yari amaze iminsi ari muri gahunda y’imyitozo ya Kansas City Chiefs, ibintu byatumye atabasha guherekeza Taylor mu bindi bikorwa yari aherutse kwitabira i New York.
Amakuru dukesha ikinyamakuru TMZ, agaragaza ko nubwo yari ahugiye mu myitozo, Travis yakoze ibishoboka byose kugira ngo abe ari kumwe na Taylor kuri uyu munsi w’amateka kuri we.
Taylor Swift yinjijwe muri Songwriters Hall of Fame ari kumwe n’ibindi byamamare birimo Walter Afanasieff, Terry Britten, Graham Lyle, Alanis Morissette, Kenny Loggins, Paul Stanley na Gene Simmons.
Uyu muhanzikazi wegukanye ibihembo bya Grammy inshuro 14 kandi yaciye agahigo ko kuba umugore ukiri muto kurusha abandi winjijwe muri Songwriters Hall of Fame, asimbuye Stevie Wonder wari usanzwe ufite uwo mwanya.
Kuba Travis Kelce yageze muri ibi birori nubwo yari afite gahunda nyinshi z’imyitozo byafashwe nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubufasha akomeje kugaragariza Taylor Swift mu rugendo rwe rw’umuziki n’intsinzi agenda ageraho.
Yanditswe na Théogène NIYIRORA