Ariel Wayz yakanguriye abakobwa kwitinyuka badashira isoni
Imyidagaduro

Ariel Wayz yakanguriye abakobwa kwitinyuka badashira isoni

MUTETERAZINA SHIFAH

June 12, 2026

Umuhanzikazi Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz yakanguriye abakobwa bakiri bato bamukurikira kwitinyuka bagakurikira inzozi zabo abasobanurira ko kwitinyuka no gushira isoni bitandukanye.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu ijoro ry’itariki 11 Kamena 2026, ubwo yitabiraga igitaramo cy’urwenya kizwi nka Gen-Z Comedy mu gace kitwa Meet me to night aho yabajijwe inama yagira umwana w’umukobwa ufite inzozi zo kwamamara.

Yagize ati: “Umwana w’umukobwa unkurikiye aka kanya, yaba ashaka kuba umunyamakuru cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose, niyitinyuke. Kwitinyuka ntabwo bivuga gushira isoni gusa, ni ukugaragaza icyo ushoboye no gushaka amahirwe ukayasanga.”

Akomeza asaba urubyiruko guhitamo no gukurikira umwuga bakunda, bakawukorera babikunze kandi bakawubaha kuko ari byo bishobora kubafasha kugera ku nzozi zabo.

Agaruka ku mishinga y’umuziki we Ariel Wayz yatangaje ko vuba azaha abakunzi b’ibihangano bye indirimbo yise “Waiting” nshya yakoranye na Bensoul wo muri Kenya.

Ni inkuru yakiriwe neza, cyane ko Bensoul ari umwe mu bahanzi bo muri Kenya bakunzwe mu Rwanda.

Ni indirimbo Ariel Wayz avuga ko yitezeho byinshi, ndetse agaragaza icyizere ko izakundwa n’abakunzi b’umuziki. Yagize ati: “Ni indirimbo nizeye ko muzakunda.”

Ni indirimbo  ya mbere Ariel Wayz akoze nyuma yuko muri Werurwe 2025 yashyize  ahagaragara umuzingo wa Mbere yise ‘Hear to Stay’.

Ariel Wayz yanataramiye abitabiriye Gen-z comedy

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA