Umunyamideli, umukinnyi wa filimi akaba n’umucuruzi w’icyamamare muri Uganda, Zari Hassan (Zari The Boss Lady), yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko yatandukanye n’umugabo we Shakib Cham Lutaaya bari bamaranye imyaka itanu.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24, kuri uyu wa 12 Kamena 2026, Zari yavuze ko yari ananijwe n’ibibazo biri mu rugo rwe ndetse ko hari igihe umuntu aba agomba kwikuramo ibimubabaza kugira ngo abone amahoro yo mu mutima.
Yagize ati: “Nyuma y’imyaka itanu, no gutekereza cyane, twizera ko ari byiza ko dutandukana bitewe n’ibyo dutandukaniyeho bidashobora guhura. Nubwo iki kitari icyemezo cyoroshye kuri twembi, twishimira igihe twasangiye, ibyo twibuka, n’ibyo twagiye dufashanya. Nta burakari cyangwa inzika bihari, rimwe na rimwe abantu babiri bakura mu byerekezo bitandukanye. Turubahana kandi tuzakomeza kuba inshuti zubahana kandi zumvikana. Mu by’ukuri buri wese yifuriza undi ibyishimo, kugera ku nsinzi n’ibyiza byose mu gihe kizaza.”
Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho abakunzi b’uyu mugore ndetse n’abakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare byombi bagaragaje amarangamutima atandukanye.
Hari abamwifurije gukomeza ubuzima bwe mu mahoro, mu gihe abandi bagaragaje agahinda batewe n’aya makuru y’itandukana ry’aba bombi bari bamaze imyaka igera kuri itanu babana nk’umugabo n’umugore.
Zari na Shakib bashyingiranywe nyuma y’igihe kinini bakundana, ndetse urukundo rwabo rwakunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Mu bihe bitandukanye bombi bagiye bagaragaza ko bishimiye kubana, nubwo hagiye humvikana amakuru y’ibibazo byagiye bivugwa mu mubano wabo.
Nubwo Zari atigeze atangaza mu buryo burambuye impamvu nyamukuru yatumye bafata umwanzuro wo gutandukana, amagambo ye agaragaza ko habayeho kutumvikana gukomeye no gutandukana mu bitekerezo ku buryo gukomeza kubana byari bitakiri inyungu kuri buri ruhande.
Kugeza ubu, Shakib Cham Lutaaya ntaragira icyo atangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’ubu butumwa bwa Zari. Gusa abakurikiranira hafi aba bombi bavuga ko mu minsi yashize hari hamaze kugaragara ibimenyetso by’ukutumvikana hagati yabo.
Iri tandukana rije ryiyongera ku zindi nkuru zagiye ziranga ubuzima bw’urukundo rwa Zari Hassan, umwe mu bagore bafite izina rikomeye mu myidagaduro no mu bucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba. Nubwo urugo rwabo rusenyutse, Zari yashimangiye ko nta rwango cyangwa inzika biri hagati yabo, ahubwo ko bahisemo gutandukana mu bwubahane no gukomeza kwifurizanya ibyiza mu rugendo rw’ubuzima.

Yanditswe na Théogène NIYIRORA