Amateka ahebuje y’u Rwanda na Amerika arimo kwandikwa – Minisitiri Nduhungirehe 
Politiki

Amateka ahebuje y’u Rwanda na Amerika arimo kwandikwa – Minisitiri Nduhungirehe 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 5, 2026

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier Jean Patrick, yatangaje ko icyiciro gihebuje cy’umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kikirimo kwandikwa nyuma y’imyaka 64 ishize ibihugu byombi bifitanye umubano utanga umusaruro mu nzego zitandukanye.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahamije ko ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika bwatanze umusaruro mu nzego zirimo ubuzima, ishoramari, ubucuruzi, guhanga ibishya, ibijyanye n’umutekano n’ibindi byinshi. Yabikomojeho ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zimaze zibonye ubwigenge, ku cyicyaro cya Ambasade ya Amerika i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane. 

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yashimye umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage b’u Rwanda. Yakomeje agaragaza ko ibyiza biri imbere agira ati: “Mu gihe duhanze amaso ku biri imbere, biragaragara ko ibice bihebuje by’umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikirimo kwandikwa. Amahirwe ari imbere yacu arasobanutse, kandi dufatanyije twakomeza kubaka ubufatanye butanga inyungu zirambye ku bihugu n’abaturage bacu.”

Amb. Nduhungirehe yanagaragaje uburyo ibigo by’ishoramari byo muri Amerika bikomeje kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari mu Rwanda, atanga urugero rwa Trinity Metals icukura amabuye y’agaciro arimo na Tungsten, agaragara cyane mu birombe byo mu Rwanda. Yavuze ko kuri ubu u Rwanda rwatangiye kohereza ayo mabuye y’agaciro ku isoko rya Amerika binyuze muri icyo kigo, ati: “Ni ibintu byo kwishimira.”

Ikigo Trinity Metals cyashinzwe mu 2022 ubwo hahuzwaga ibirombe bitatu birimo icya Nyakabingo gicukurwamo Tungsten (Wolfram), icya Rutongo gicukurwamo Tin (Gasegereti) byombi byo mu Karere ka Rulindo, ndetse n’icya Musha cyo mu Karere ka Rwamagana gicukurwamo Gasegereti na Coltan (Tantalum).

Trinity Metals ifite gahunda y’imyaka itatu y’ishoramari rya miliyoni zisaga 200 z’amadolari ya Amerika, aho izaba ibona umusaruro nibura wa toni 300 w’amabuye y’agaciro ku kwezi. Iryo shoramari rigamije kongera imashini no kuvugurura inganda zitunganya amabuye, aho hateganywa kubakwa uruganda runini ruzajya rutunganya toni 60 z’amabuye y’agaciro mu isaha imwe ruzuzura bitarenze mu mwaka wa 2027. 

Mu gusangiza abaturiye ibirombe inyungu ziva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iki kigo cyubatse Gare ya Shyorongi yatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 500. Ku rundi ruhande, Amb. Nduhungirehe yanakomoje ku buryo Amerika ari umuhuza w’ingirakamaro mu mishyikirano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yavuze ko u Rwanda rwizera rudashidikanya ko Amerika yafasha kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu gihe yakomeza kuba umuhuza w’ibihugu byombi mu buryo butabogamye. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 y’ubwigenge bwa Amerika byabereye kuri Ambasade yayo i Kigali

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA