Abashakashatsi mu by’ubukungu barenga 350 bo mu Rwanda no hanze yarwo bari kwiga uburyo u Rwanda rwakongera ubushobozi hagamijwe guhangana n’ihungabana ry’ubukungu, no kwimakaza iterambere ridaheza hagamijwe kugera ku cyerekezo 2050, no kunoza Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha iterambere (NST2).
Iyi nama y’ubushakashatsi mu by’ubukungu y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 25 Kamena 2026, yateguwe n’Ihuriro ry’Abashakashatsi mu Bukungu mu Rwanda (EPRN); igamije kugaragaza ibitekerezo n’inama zishingiye ku bushakashatsi, guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta, amashuri makuru na za kaminuza, imiryango itari iya Leta, n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Ubuyobozi bwa EPRN bugaragaza ko iyo nama ari urubuga rwo kuganira uburyo u Rwanda rwakongera ubushobozi, rugateza imbere mpinduka mu buhinzi, kubyaza umusaruro imirimo iboneka mu ikoranabuhanga n’amahiwe urubyiruko rwayabonamo no kwimakaza ubufatanye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Umuyobozi wa EPRN, Kwizera Seth ashimangira ko intego nyamukuru ari ukurebera hamwe uko u Rwanda rwakwihuta mu iterambere kandi rirambye ridaheza, n’uko rwahangana n’ibibazo biri hirya no hino ku Isi.
Yagize ati: “Hari intambara, amapfa, ihindagurika ry’ibihe ibyo byose bibangamira iterambere ry’Igihugu. Turi kureba icyakorwa mu gihe abantu baba barakoze igenamigambi ry’iterambere hakaza ibibazo bitunguranye.”
Yongeyeho ko haganirwa by’umwihariko ku byiciro byihariye nk’ubuhinzi, kwishakamo ubushobozi, imikoranire n’abandi, urubyiruko no kwihangira imirimo.
Ubuhinzi bufatwa nk’inkingi ya mwamba mu bukungu bw’u Rwanda kuko bwihariye abarenga 60% by’abaturage kandi butanga hafi kimwe cya kane cy’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP).
Ubushashatsi bwo mu 2025, bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) bwagaragaje ko ubukungu bw’Igihugu bwakomeje kuba ntayegayezwa aho Umusaruro Mbumbe w’imbere mu Gihugu (GDP) wiyongereyeho 8,9% mu mwaka wa 2024, urenga ku 8,3% byari byitezwe.
Mu gihembwe cya kabiri cya 2025, umusaruro mbumbe hakurikijwe ibiciro ku isoko; wageze kuri miliyari 5 798 Frw, uvuye kuri miliyari 4 966 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2024, ibyo bikaba bingana n’izamuka rya 7,8% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
NISR igaragaza ko urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 50% mu musaruro mbumbe, ubuhinzi bugira 23%, inganda zigira 21%, mu gihe imisoro yinjijwe na Leta yagize 5%.
Raporo ya 2025 ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) igaragaza ko u Rwanda rwakomeje gutera intambwe isigasira imari ya Leta aho ikigereranyo cy’umwenda wa Leta ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’Igihugu (Debt-to-GDP ratio) cyagabanyutse kiva kuri 74,5% mu 2024, kigera kuri 73,6% mu 2025.
Ni mu gihe ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/26 yageze kuri miliyari 7 032,5 Frw, ikaba yariyongereyeho 21% ugereranyije n’umwaka wabanje.