Perezida Kagame yakiriye inzobere mu bijyanye n’Itegeko Nshinga muri EAC
Politiki

Perezida Kagame yakiriye inzobere mu bijyanye n’Itegeko Nshinga muri EAC

SHEMA IVAN

June 26, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye itsinda ry’inzobere mu bijyanye n’Itegeko Nshinga zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’abayobozi bo mu Bunyamabanga bwayo bayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’uyu Muryango, Andrea Ariik Aguer.Ibiro ry’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye izo nzobere kuri uyu wa 26 Kamena 2026.

‎Itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga rigira riti: “Baganiriye ku mirimo ikomeje gukorwa muri gahunda yo guhuza ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba (East African Political Confederation), harimo kureba aho imirimo yo gutegura Itegeko Nshinga ry’uyu muryango igeze n’ibindi bijyanye no kwihutisha iyi gahunda yo kwihuza kw’Akarere.”

‎East African Political Confederation ni uburyo bwatekerejwe n’ibihugu bigize EAC buzabifasha guhuza no gusangira inzego z’ingenzi. ‎Ibi bisobanuye ko ibihugu bya EAC bishobora gufatanya binyuze mu nzego zihuriyeho mu kwita ku ngingo z’ingenzi nk’umutekano, ububanyi n’amahanga, ubucuruzi, imiyoborere n’ibindi.

‎Uyu mushinga wemejwe mu 2017 nk’icyerekezo cy’igihe kirekire cyafasha Akarere kwigira. Icyakora kugeza ubu ntabwo uragerwaho nubwo imirimo igikomeje. ‎EAC igaragaza ko ubu bucuruzi bwagumye kuri 15% mu myaka icumi ishize; imibare iri munsi ya 30% kugeza kuri 50% byateganywaga.

‎Imibare yatangajwe mu 2025 igaragaza ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu umunani birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sudani y’Epfo na Somalia, bikaba bifite abaturage barenga miliyoni 302.

Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi baturutse muri EAC ku bijyanye no kwihutisha gahunda yo kwihuza k’uyu muryango

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA