Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation, Shami Elodie, yavuze ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje kuba kimwe mu bikomeye bibangamiye iterambere ry’u Rwanda, ashimangira ko gutera inda umwana ari icyaha gikomeye gihekura igihugu bityo kidakwiye kwihanganirwa na gato.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026, mu biganiro by’Ihuriro ry’Urubyiruko ryabereye i Kigali, ryibanze ku gukumira no kurwanya inda ziterwa abangavu.
Shami yavuze ko buri nda iterwa umwana iba ari icyaha gifite ingaruka ku mwana ubwe, ku muryango no ku gihugu muri rusange, ashimangira ko icyo kibazo gishobora gukumirwa hakoreshejwe ubufatanye bw’inzego zose.
Yagize ati: “Iyo umwana w’umukobwa atewe inda, ibyo ubwabyo ni icyaha. Bihekura Igihugu, ariko akenshi biba bifite impamvu zabibanjirije kandi byashobokaga gukumirwa mbere y’uko uwo mwana aterwa inda.”
Yanagaragaje impungenge aterwa n’ibikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko hari ibikubiye mu byo urubyiruko rukurikirana bishobora kuruyobya no kurushyira mu byago.
Ati: “Hari ibintu bigezweho (trends) byubaka urubyiruko, ariko hari n’ibigamije kuruyobya. Hari amakuru ashobora kurufasha kwagura ibitekerezo, ariko hari n’ashobora kurushyira mu kaga. Ibyo bitwibutsa ko tutagomba kurebera kure ibyo urubyiruko rwumva, ibyo rureba n’ibyo ruganiraho, ahubwo tugomba kurufasha kumenya guhitamo ibirugirira akamaro.”
Shami yavuze ko Imbuto Foundation yasanze ibiganiro hagati y’ababyeyi n’abana ari kimwe mu bisubizo birambye byo gukumira inda ziterwa abangavu n’ibindi bibazo bibugarije.
Yibukije ko mu mwaka wa 2010, biturutse ku gitekerezo cya Madamu Jeannette Kagame, Imbuto Foundation yatangije gahunda y’Amahuriro y’Ababyeyi n’Abana (Parent-Adolescent Communication Forums (PAC, igamije guteza imbere umuco wo kuganira mu miryango ku bibazo bireba ubuzima bw’imyororokere, uburere n’iterambere ry’abana.
Yavuze ko iyo gahunda yageze hirya no hino mu gihugu, ikagera ku miryango myinshi, ikaba yarafashije ababyeyi n’abana kubona urubuga rwo kubazanya no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Yashimangiye ko iri Huriro ry’Urubyiruko ririmo kubera i Kigali rizatanga umusanzu ukomeye mu gukumira inda ziterwa abangavu no gushimangira ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kubaka ejo hazaza h’urubyiruko.
Yagize ati: “Twize ko kwirinda biruta kwivuza. Turizera ko iri huriro n’ibiganiro by’uyu munsi bizatuma umuco wo kuganira mu miryango urushaho gukwira no kugirira akamaro Abanyarwanda benshi.”
Umunyamakuru Antoinette Niyongira umwe mu batanze ikiganiro yahaye inama urubyiruko zo kutemera amakuru arujyana mu bishuko ahubwo bakihatira gushaka ay’ingirakamaro kandi abarinda inda z’imburagihe.
Umushakamashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, yavuze ko hakwiye gushyirwa mu mashuri gahunda yo kwiga hashingiwe ku guhera ku bibazo bihari.
Yagize ati: “ Hari ababeshya urubyiruko ngo ubikoze[imibonano mpuzabitsina] rimwe ntiwatwita, mu mashuri hagakwiye gukoreshwa inkuru zifasha gusobanurira abo banyeshuri ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere”.
Yasabye abikorera by’umwihariko abafite amahoteli n’ahandi hakirirwa abantu, gufatanya na Leta kubuza abantu gusambanya abana.
Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje guhangayikisha u Rwanda. Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko buri mwaka abangavu barenga 23 000 baterwa inda, ni ukuvuga impuzandengo y’abagera kuri 60 buri munsi, ibintu bigaragaza ko hakenewe ubufatanye bw’imiryango, amashuri, inzego za Leta n’abafatanyabikorwa mu kurinda abana no kububakira ubushobozi bwo gufata ibyemezo bibarinda izo ziterwa abangavu.








Amafoto: Olivier Tuyisenge