Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire mu Rwanda (RHA) cyatangaje ko imwe mu mpamvu zatumye ibikorwa byo kuvugurura Sitade ya Huye bidindira ari ugutinda kw’ibikoresho byatumijwe muri Tanzania, nyuma y’ibibazo byabaye by’imvururu muri icyo gihugu mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu, bikabangamira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa RHA, Rukaburandekwe Alphonse, kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena 2026, ubwo icyo kigo cyitabaga Komisiyo y’Abadepite Ishinzwe Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), yatangiye gusuzuma raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025, igaragaza amakosa mu micungire y’umutungo wa Leta.
Mu bibazo byabajijwe RHA, Depite Niwemahoro Wassila yagarutse ku mushinga wo gushyira ubwatsi bw’ubukorano muri Sitade ya Huye wadindiye, aho watangiye gushyirwaho amasezerano muri Mutarama 2023, ariko ibikorwa nyirizina bitangira muri Gicurasi 2025.
Wari uteganyijwe kurangira mu gihe cy’amezi atandatu, ariko uza kongerwa ugera ku mezi 10 kubera ko mu kwezi k’Ukwakira 2025 muri Tanzania hadutse imyigaragambyo yaturutse ku matora igatuma ibikorwa byinshi bihagarara harimo no kudindira kw’ibicuruzwa cyangwa imizigo bica ku byambu byo muri icyo gihugu.
Yagize ati: “Mu igenzura ryakozwe habura iminsi ibiri ngo amasezerano arangire, byagaragaye ko umushinga wari ugeze ku kigero cya 10% gusa.”
Depite Niwemahoro yanagaragaje ko hari ibikoresho byakoreshejwe bidahuye n’ibyari biteganyijwe muri uwo mushinga.
Umuyobozi Mukuru wa RHA, Rukaburandekwe yemeye ko habayeho ubukererwe, agaragaza ko bwatewe ahanini n’itinda ry’ibikoresho byari byatumijwe binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania.
Yagize ati: “Hari ibikoresho byatinze kugera i Dar es Salaam kubera ibibazo byari bihari muri icyo gihe. Icyakora ubu ibyo bikoresho byahageze kandi itsinda ribishinzwe ririmo kubikoresha. Turateganya ko umushinga uzaba warangiye bitarenze tariki ya 15 Kanama.”
Yongeyeho ko kugeza ubu ibikorwa byo kuvugurura Sitade ya Huye bigeze ku kigero cya 65%.
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yagaragaje impungenge ku bisobanuro byatanzwe na RHA, avuga ko ibibazo byabereye mu gihugu gituranyi bidakwiye kuba impamvu nyamukuru yatumye umushinga wari warateganyijwe kumara amezi atandatu utinda kugeza ku myaka irenga ibiri.
Yagize ati: “Ibyo bibazo muvuga byabereye mu baturanyi ntabwo byonyine byakwitwa intandaro y’uyu mushinga. Mukwiye kongera gusuzuma niba icyo gisobanuro ari cyo nyacyo.”
Yanibukije ko hashize imyaka igera kuri itatu amasezerano asinywe, bityo bikaba bigoye gusobanukirwa impamvu umushinga utararangira kandi zimwe mu mbogamizi zavuzwe zikaba zarakemutse.
Umuyobozi wa RHA, Rukaburandekwe, yasobanuye ko uretse ikibazo cy’ibikoresho byatinze, hari n’indi mbogamizi yaturutse ku miterere y’ikibuga ubwayo.
Yavuze ko mu gihe cyo gutegura gushyiraho ubwatsi bw’ubukorano, byagaragaye ko hari ikibazo cy’amazi yirekaga mu kibuga, bituma habanza gushakwa uburyo bunoze bwo kuyayobora.
Ati: “Twabanje kwiga uburyo bwiza bwo kuyobora amazi, haba hifashishijwe imigende yihariye cyangwa ubundi buryo bwa tekiniki. Byongeye kandi, amasezerano yasabaga ko imirimo ikorwa n’ufite ubushobozi bwemewe na FIFA, na byo byagize uruhare mu gutuma ibikorwa bifata igihe kirekire.”
Yashimangiye ko ibikoresho byose bikenewe ubu bihari, ndetse n’abakozi bakaba bakomeje ibikorwa kugira ngo umushinga urangire mu gihe giteganyijwe, hatabayeho izindi mbogamizi bityo sitade ishyikirizwe abaturage.

