Ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga cyagabanyutseho 5,13% mu gihebwe cya mbere cya 2026 ugereranije n’uko imibare yari ihagaze mu gihe nk’icyo cy’umwaka wa 2025.
Ibi bikubiye muri Raporo yashyizwe hanze n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kuri uyu wa kane, tariki ya 25 Kamena 2026 igaragaza ko agaciro k’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga kagabanyutseho 3,4% ugereranyije n’agaciro k’ibyatumijwe mu mahanga mu gihembwe cya mbere cya 2025.
Iyo raporo igaragaza ko ibyakorewe mu Rwanda bikoherezwa ku isoko mpuzamahanga bifite agaciro ka miliyoni 366,85 z’amadolari ya Amerika bingana n’igabanuka rya 23,7 % ugereranyije n’agaciro ka miliyoni 480,82 z’amadolari byariho mu gihebwe cya mbere cya 2025.
Imibare ya NSR ikomeza igaragaza ko ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Werurwe 2026 cyageze kuri miliyoni 1 332,21 z’amadorari y’Amerika, bingana n’igabanuka rya 3,4% ugereranyije n’agaciro k’ibyatumijwe mu mahanga mu gihembwe cya mbere kangana na miliyoni 1 379,05 z’amadorali y’Amerika.
Ni mu gihe agaciro k’ibyo u Rwanda rucuruza kageze kuri miliyoni 1 892,91 y’amadolari ya Amerika, kagabanyukaho 5,13% ugereranije n’uko imibare yari ihagaze mu gihe nk’icyo mu 2025.
Ibihugu bitanu byoherejwemo ibicuruzwa byinshi biturutse mu Rwanda birimo u Bushinwa, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buhinde.
Mu bijyanye n’ibicuruzwa byongeye koherezwa mu mahanga (re-exports), ibihugu bitanu bya mbere byabyakiriye ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo (DRC), Kenya, Ethiopia, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Burundi.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yonyine 72.19% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rwongeye kohereza mu mahanga.
Ibicuruzwa biyoboye ibindi byoherejwe cyane hanze y’u Rwanda bigizwe n’ibiribwa n’amatungo mazima (Food and Live Animals) bifite agaciro ka miliyoni 67,23 z’Amadolari ya Amerika, bikurikirwa n’bikomoka kuri Peteroli, amavuta n’ibindi bifitanye isano na byo bifite agaciro ka miliyoni 61,79 z’Amadolari ya Amerika.
U Bushinwa buyoboye ibihugu u Rwanda rwatumijemo ibicuruzwa byinshi, bifite agaciro ka miliyoni 355,53 z’amadolari ya Amerika, u Buhinde ni ubwa kabiri na miliyoni 154,28 z’amadolari, Tanzania iza ku mwanya wa gatatu na miliyoni 126,3 z’amadolari, Kenya ikaba iya kane na miliyoni 93,8 z’amadolari, Uganda ni iya gatanu na miliyoni 77,67 z’amadolari mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Abarabu iza ku mwanya wa gatandatu na miliyoni 76,43 z’amadolari.