Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée, yasabye ababyeyi kongera imbaraga mu kurera no kurinda abana babo, ashimangira ko nta politiki, amategeko cyangwa gahunda bya Leta byasimbura uruhare rw’umubyeyi mu gukumira ibibazo birimo inda ziterwa abangavu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026, mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryabereye i Kigali, ryibanze ku gukumira no kurwanya inda ziterwa abangavu byateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation bikaba byitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru w’uwo muryango.
Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’iri huriro igira iti “Kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, twihutishe ibikorwa byo gukumira no kurwanya inda ziterwa abangavu,” Minisitiri Uwimana yavuze ko kurwanya iki kibazo bitashoboka igihe umuryango utashyize imbere uburere bw’abana no kubarinda ihohoterwa.
Yagaragaje ko imibare y’abangavu baterwa inda ikomeje gutera impungenge, aho abarenga ibihumbi 23 baziterwa buri mwaka, umubare ugereranywa n’abaturage batuye Umurenge umwe mu Rwanda.
Ati: “Buri mwaka ni ukuvuga ko tubyara Umurenge ubyawe n’abana b’abangavu, abana twabonye ko bafite ibyago byinshi byo gupfa bavuka no kugwingira. Abo bana baba babyaye n’abandi bana bafite intimba twese tuba duciraho urw’iteka.”
Minisitiri Uwimana yashimangiye ko gukumira inda ziterwa abangavu ari inshingano za buri Munyarwanda, asaba ko nta mwana ukwiye guhezwa cyangwa kwamburwa uburenganzira bwe kubera ikibazo cyo gutwita imburagihe.
Ati: “Kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bisaba umuryango urera kandi urinda umwana, abarezi bamukunda kandi bakurikirana imibereho ye yose ndetse n’abaturage badaceceka iyo babona ari mu kaga cyangwa ashukwa kandi bigasaba by’umwihariko inzego zikora kandi zikorana.”
Yavuze ko bishoboka guca burundu iki kibazo, agaragaza ko mu Rwanda hari Imidugudu imaze igihe itarangwamo abangavu baterwa inda, bikaba ari ikimenyetso cy’uko ubufatanye bw’inzego zitandukanye butanga umusaruro.
Yongeye kwibutsa ababyeyi n’abarezi ko bafite uruhare rwa mbere mu kurinda abana babo. Ati: “Babyeyi namwe barezi bagenzi banjye nta politiki, nta mategeko, nta gahunda nta n’urwego byasumba uruhare rwacu mu kurera umwana. Umwana urinzwe n’utinyuka wisanzura ntatinye kubwira umurera, ikibazo ahuye na cyo cyose.”
Ashingiye ku mpanuro za Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri Uwimana yavuze ko kwita ku mwana bitarangirira ku kumwambika, kumugaburira cyangwa kumuvuza, ahubwo bisaba no kumuba hafi, kumutega amatwi, kumuyobora no kumubera urugero rwiza. Yasabye ababyeyi kurushaho kuba icyitegererezo cyiza ku bana babo.
Iri huriro ry’urubyiruko ryitabiriwe n’abarenga 2 000 baturutse mu nzego zitandukanye birimo abahanga mu buvuzi, abashakashatsi, inzego z’umutekano n’iz’ubutabera, abayobozi mu nzego zifata ibyemezo, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, hamwe n’urubyiruko n’abandi bafatanyabikorwa.
Abaryitabiriye baganiriye ku ngamba zakwihutisha gukumira no kurwanya inda ziterwa abangavu, mu rwego rwo kurinda ubuzima, uburenganzira n’ejo hazaza h’abana b’abakobwa.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) igaragaza ko inda ziterwa abangavu zikomeje kuba ikibazo gihangayikishije mu Rwanda.
Mu 2017 habaruwe abangavu 17 331 batewe inda, umubare ugera kuri 23 622 mu 2019, mu gihe mu 2020 wari 19 701.
Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko igipimo cy’abangavu baterwa inda cyavuye kuri 5% mu 2020 kigera ku 8% mu 2025, ibintu bikomeje gutuma Guverinoma n’abafatanyabikorwa bayo bashyira imbaraga mu bikorwa byo gukumira iki kibazo no kugabanya ingaruka zacyo ku bana, imiryango n’iterambere ry’Igihugu.












