Kuva ku wa 11 Kamena 2026, abakunzi b’umupira w’amaguru barangamiye imikino y’Igikombe cy’Isi iri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Ameria, Mexique na Canada aho igeze ku mukino wa nyuma uzahuza Esipanye na Argentina ku wa 19 Nyakanga 2026.
Uyu mukino ntabwo usobanuye gutwara Igikombe cy’Isi gusa ku ikipe izatsinda, kuko usubiye inyuma mu mateka, Igihugu cya Esipanye cyamaze imyaka irenga hagati ya 200 na 300 gikoloniza Argentina bikaba bisobanuye kugumana ubuhangange kuri Esipanye cyangwa kwemeza kwigaranzura kudasubirwaho kuri Argentina.
None se uyu mukino wa nyuma hagati y’ibi bihugu usobanuye iki mu buryo bw’Amateka ariko kandi no mu buryo bwa ruhago.
Imvaho Nshya yifashishije igitabo Umunyamateka Nicolas Shumway yanditse mu mwaka wa 1991, yise “A History of Argentina” cyangwa “Amateka ya Argentina” na “The Spanish Empire: A Historical Encyclopedia” cya Charles Gibson kigaruka ku mateka y’imitegekere ya Esipanye ku bihugu yakolonije, yegeranyije amateka mu buryo bw’imitegekere ndetse n’uburyo bwa ruhago hagati y’ibi bihugu byombi bigiye kwesurana ku mukino wa nyuma w’igikombe kirusha ibindi byose gukomera ku Isi.
Uko Esipanye yageze muri Argentina
Esipanye yatangiye kugera mu gace k’uyu munsi kitwa Argentina mu kinyejana cya 16, nyuma y’ingendo z’abashakashatsi nka Juan Díaz de Solís mu 1516. Icyo gihe ntabwo igihugu cyitwaga “Argentina” nk’uko tukizi uyu munsi ahubwo aka gace kari kazwi nk’igice cy’Ubwami bwa Esipanye muri Amerika y’epfo.
Mu 1776, hashyizweho icyitwa Viceroyalty of the Río de la Plata, Iyi “Viceroyalty” ni yo yari ubuyobozi bwa Esipanye muri ako karere, bugenzura ibihugu byinshi byo muri Amerika y’Amajyepfo, ifite icyicaro i Buenos Aires muri Argentina y’ubu.
Mu gihe cy’ubukoloni, Buenos Aires yatoranyijwe kuba umurwa mukuru wa Viceroyalty of the Río de la Plata kubera ko yari ifite icyambu gikomeye cyane, kandi Esipanye yagikoreshaga mu kugenzura ubucuruzi hagati ya Amerika y’Amajyepfo n’u Burayi burimo ifeza (silver) yavaga mu bice by’imbere mu gihugu, ibikomoka ku buhinzi, n’indi mitungo byanyuraga muri Buenos Aires mbere yo koherezwa ahandi.
Kubera icyo cyambu n’ubucuruzi bwacyo, Buenos Aires yahindutse umwe mu mijyi ikomeye kandi ifite imbaraga muri ako karere.
Uku ni ko wabyumva neza, Esipanye yagenzuraga ubukoloni bwayo hakurya y’Inyanja ya Atlantika naho Buenos Aires ikaba icyicaro cy’ubutegetsi bwayo muri Amerika y’Amajyepfo mu bice byari bigizwe na Argentina, Uruguay, Paraguay, Bolivia by’uyu munsi.
Ijambo “Argentina” rituruka ku ijambo ry’Ikilatini argentum “argentum” risobanura ifeza (silver), kuko abashakashatsi b’Abanya-Esipanye, batekerezaga ko hari ubutunzi bwinshi bw’ifeza muri ako gace.
Intangiriro y’Impinduramatwara
Urugendo rwo kwigenga rwatangiye mu buryo bukomeye mu 1810, mu gikorwa cyiswe, May Revolution, icyo gihe abaturage ba Buenos Aires bahiritse ubutegetsi bwa Esipanye, bashyiraho ubuyobozi bwabo bw’imbere mu Gihugu. Nyuma y’imyaka mike y’intambara n’imvururu, Argentina yatangaje ubwigenge bwayo ku wa 9 Nyakanga 1816, mu gikorwa cyiswe Ugutangaza Ubwingenge bwa Arigentine cyabereye mu mujyi wa Tucumán.
Abantu bakomeye bagize uruhare muri uru rugamba harimo, José de San Martín umwe mu bayobozi bakomeye bayoboye urugamba rwo kwigenga muri Amerika ‘Amajyepfo.
Umubano wa nyuma y’ubwigenge
Esipanye na Argentina bavuye mu mubano w’umukoloni n’ukolonijwe, bahinduka ibihugu bifitanye umubano wa dipolomasi n’ubucuruzi ariko amateka yabo akomeza kubahuza mu buryo bw’umuco, ururimi (Icyesipanyoli), n’imyemerere.
Uko ibi bihura n’umupira w’amaguru
Iyo Argentina ihuye na Esipanye ku kibuga, si umukino gusa ahubwo ni ukongera guhura kw’amateka yabo kuko uwahoze ari umukoloni aba ahuye n’uwahoze akolonijwe.
Ibi bituma umukino ugira uburemere burenze sport ahubwo iba ari “intambara y’amateka yahindutse siporo.”
Argentina na Espagne ntibakunze guhura cyane, ariko igihe bahuye byagaragaje byinshi.
Dore Imikino y’ingenzi yahuje ibihugu byombi
Mu 1966 mu mukino w’Igikombe cy’Isi wabereye Villa Park mu mujyi wa Birmingham, mu Bwongereza Argentina yatsinze Esipanye ibitego 2 kuri 1, ibi bitego 2 byatsinzwe na Luis Artime ku ruhande rwa Argentina mu gihe Pirri ari we watsindiye Esipanye 1. Iyi ni yo nshuro ya mbere bari bahuye mu gikombe cy’Isi bituma Artime aba intwari y’Ikipe y’Igihugu ya Argentina.
Mu 2006 mu mukino wa gishuti Esipanye yatsinze Argentina ibitego 2 kuri 1.
Mu 2009 nabwo Esipanye yatinze Argentina ibitego 2 kuri 1.
Mu 2010, Amakipe y’Ibihugu byombi yongeye guhurira mu Kibuga mu mukino wa gishuti wabereye mu mujyi wa Buenos Aires kuri Sitade ya Monumental Stadium warangiye Lionel Messi, Gonzalo Higuaín, Carlos Tevez, Sergio Agüero byafashije Argentine gutsinda Esipanye ibitego 4 kuri 1 cyinjijwe na Fernando Llorente. Uyu mukino wari uw’amateka kubera ko iki gihe Esipanye yari ifite Igikombe cy’Isi, mu gihe Argentina nayo yari ifite Lionel Messi wari rutahizamu ugezweho icyo gihe.
Mu 2018 ibi bihugu byombi byahuriye mu mukino wa gishuti wabereye kuri Sitade ya Wanda Metropolitano mu mujyi wa Madrid muri Esipanye, warangiye Esipanye itsinze Argentina ibitego 6 kuri 1, ibitego byatsinzwe na Diego Costa, Isco watsinze Ibitego 3 (hat-trick), Thiago Alcântara na Iago Aspas, mu gihe Nicolás Otamendi ari we watsindiye Argentina igitego 1. Icyo abantu benshi bibukira kuri uyu mukino ni uko rurangiranwa Lionel Messi atakinnye uyu mukino kuko yari ari mu mvune.
Lionel Messi urangaje imbere Argentina, yabereye igihangange muri Esipanye, ndetse n’abakinnyi benshi bo mu bihugu byombi bakinanye kenshi ibituma umukino wa nyuma w’iki gikombe cy’Isi ushobora kuzaba uryoshye kuko amakipe yombi afitanye isano ikomeye imaze ibinyejana.
Abakinnyi benshi ba Argentina bagize amateka akomeye muri Espagne nka Lionel Messi yabaye icyamamare muri FC Barcelona, abandi benshi bakina muri La Liga ibi bituma n’ubwo Argentina yibohoye kuri Espagne, umuco w’umupira wabo uracyahurira hamwe.
Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi uvuze iki ku bihugu byombi?
Guhurira ku mukino wa nyuma, bifite igisobanuro gikomeye ku ruhande rwa Argentina bisobanuye kwemeza ubuhangange bwayo ku Isi bisubiza Igikombe cy’Isi giheruka, batwaye mu 2022 muri Qatar, Intsinzi ifite igisobanuro cy’amateka yo gutsinda igihugu cyahoze kibakoloniza, ndetse no gusoza neza urugendo rwa Lionel Messi ushobora kuba ari cyo gikombe cy’Isi cya nyuma yitabiriye.
Ku ruhande rwa Espagne bisobanuye kwigaranzura Ikipe ifite igikombe cy’Isi giheruka, kwerekana ko ikiragano cyayo gishya gikomeye, kwemeza Isi ko bagifite ubukaka kurenza Argentina muri byose.
Iyi si inkuru y’umupira gusa, ni urugendo rurerure rwatangiye mu gihe cy’ubwami, rukagera ku bwigenge, kuri ubu rugakomereza no mu kibuga.
Muri rusange ibi bihugu byombi byahuriye mu mikino 13 ya gishuti, Esipanye yatsinze 6, Argentina itsinda 5, banganyije 2.




