Intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yongeye kubura no gukaza umurego nyuma yuko impande zombi zikozanyijeho mu mpera z’icyumweru gishize, nubwo hari hagihanzwe amaso amasezerano y’agahenge. Ingabo za Amerika zatangaje ko zagabye ibitero byo kwihorera kuri Iran ku birindiro bya gisirikare byayo biri mu mujyi wa Goruk no ku kirwa cya Qeshm Island nyuma yuko Iran yahanuye drone za Amerika.
Aljzeera yatangaje ko Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika muri ako karere, (CENTCOM) bwatangaje ko ibitero byibasiye radari za Iran, ibigo bigenzura drone n’ibindi bikoresho bya gisirikare byashoboraga guteza umutekano muke no kubangamira ubwikorezi bwo mu nyanja. Ingabo za Iran (IRGC) zemeje ko zahise zihorera zirasa ku birindiro bya gisirikare bya Amerika mu rwego rwo kwirwanaho, bemeza ko batazemera kugabwaho ibitero ngo baceceke.
Iyi mirwano yuvuye nyuma y’uko ibiganiro by’amahoro hagati ya Amerika na Iran byari bimaze igihe bikorwa bitigeze bigera ku mwanzuro bitewe nuko impande zombi zitumvikanye ku ngingo zirimo umutekano wo mu Muhora wa Hormuz n’ikibazo cya Uranium itunganywa na Iran.
Abasesenguzi mu by’intambara bavuga ko gukomeza kwiyongera kw’ibi bitero bishobora guteza ikibazo gikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane mu muhora wa Hormuz unyuramo ibirenga 20% bya Peteroli yoherezwa ku isoko mpuzamahanga.
Kugeza ubu nta ruhande na rumwe ruratangaza byeruye ko rushaka intambara ariko ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukorwa n’impande bikomeje guteza impungenge. Mu butumwa Perezida wa Amerika, Donald Trump yashyize ku rubuga rwa Truth Social mu gitondo cyo ku wa Mbere yasabye abamunenga gutuza avuga ko ibintu byose bizagenda neza.
Trump yongeyeho ko Iran ishaka cyane amasezerano y’amahoro kandi ko ayo masezerano azagirira n’Amerika akamaro. Intambara hagati ya Amerika, Iran na Isiraheli yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, aho ibyo bitero byagabwe nyuma y’igihe kinini cy’amakimbirane no kutumvikana kuri gahunda ya Iran ya Nikeleyeri.
Ibyo byatumye Iran igaba ibitero byo kwihorera mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati ahari ibirindiro byose bya Amerika ndetse inafunga umuhora wa Hormuz. Nyuma y’amezi arenga atatu y’imirwano, muri Mata impande zombi zumvikanye agahenge ndetse kubahirizwa iminsi mike nyuma imirwano yongera kubura.
