Angilikani mu Rwanda iritegura gutora Arikiyepisikopi mushya
Amakuru

Angilikani mu Rwanda iritegura gutora Arikiyepisikopi mushya

ZIGAMA THEONESTE

June 26, 2026

Itorero ry’Angilikani mu Rwanda ririmo kwitegura gutora umushumba waryo ku rwego rw’Igihugu (Arikiyepisikopi) mushya, mu gihe uwari uriho ubu, Laurent Mbanda, yitegura kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu gihe  manda ye yaba itongerewe. Mbanda, ufite imyaka 71 y’amavuko, ayoboye Itorero ry’Angilikani mu Rwanda kuva mu 2018.

Biravugwa ko Inteko y’Abepisikopi (House of Bishops), igizwe n’abepisikopi bo muri diyosezi 13 za Kiliziya Angilikani mu Rwanda, imaze gukora inama nyinshi zo gutegura amatora y’Arikiyepisikopi uzamusimbura.

Ubusanzwe, amatora akorerwa mu nama yihariye ititabirwa n’abandi, aho abepisikopi bitoramo umwe muri bo mbere yo gutangaza uwatsinze. Kuri ubu, abepisikopi batatu ni bo bahatanira uwo mwanya.

Ni nde wemerewe kuba Arikiyepisikopi?

Kugira ngo umwepiskopi yemererwe kuba Arikiyepisikopi, agomba kuba afite nibura imyaka 55 y’amavuko ariko atarengeje 60, kandi akaba amaze nibura imyaka itanu ayobora diyosezi nk’umwepiskopi.

Mu busanzwe, Abarikiyepisikopi n’Abepisikopi basezera ku nshingano bagejeje ku myaka 65, keretse bahawe uburenganzira bwo gukomeza kuzikora.

Ni ba nde bashobora kuvamo Arikiyepisikopi mushya?

The New Times yanditse ko hashingiwe ku myaka n’uburambe bisabwa, abepisikopi batatu ari bo bujuje ibisabwa. Abo ni Musenyeri Manasseh Gahima wa Diyosezi ya Gahini, Musenyeri Nathan Rusengo wa Diyosezi ya Kigali na Musenyeri Assiel Musabyimana wa Diyosezi ya Kigeme.

Kuki manda ya Arikiyepisikopi Mbanda yongewe?

Mbanda yagombaga kujya mu kiruhuko cy’izabukuru agejeje ku myaka 65, ariko yakomeje kuyobora Kiliziya kugeza ubu agejeje ku myaka 71 nyuma yo kongererwa manda.

Impamvu zituma manda y’Arikiyepisikopi yongerwa ntizitangazwa buri gihe. Icyakora, ishobora kongerwa kugira ngo arangize imishinga cyangwa inshingano zikomeye yari afite.

Kuri ubu, Mbanda ni na Perezida w’Umuryango Global Anglican Future Conference (GAFCON), umwanya yatorewe muri Mata 2023. Uruhare rwe muri uwo muryango ni imwe mu mpamvu zatumye akomeza kuyobora Kiliziya Angilikani mu Rwanda igihe kirenze icyari giteganyijwe, kugira ngo azabashe kurangiza manda ye muri GAFCON izarangira mu 2028.

Mbanda yatorewe kuba Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani mu Rwanda mu 2018, avuye ku buyobozi bwa Diyosezi ya Shyira. Yasimbuye Arikiyepisikopi Onesphore Rwaje wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Mbere yo kuba Arikiyepisikopi, Mbanda yanabaye Visi Perezida w’Umuryango Compassion International.

Musenyeri Laurent Mbanda ayoboye itorero rya Anglicani mu Rwanda kuva mu 2018

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA