Mu gihe ibiganiro by’amahoro hagati ya Isriraheli na Libani bikomeje kubera i Washington biyobowe na USA, Umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah, Sheikh Naim Qassem yavuze ko ingabo za Isiraheli zigomba kuva ku butaka bwa Libani nta yandi mananiza.
Sheikh Naim Qassem yavuze ko umutwe ayoboye utazaganira ku kwamburwa intwaro mbere y’uko Isiraheli iva muri Libani burundu, ashimangira ko intwaro za Hezbollah zigamije kurinda igihugu mu gihe hakiri ubwicanyi n’amakimbirane.
Hagati aho, Iran yanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bigize Akanama k’Ubufatanye bw’Ibihugu byo mu Kigobe (GCC), ivuga ko kuba USA ifite ibirindiro bya gisirikare muri ako Karere ari imwe mu mpamvu zitera umutekano muke.
Iran yasabye ibihugu byo mu Karere kukarinda intwaro za kirimbuzi, inashimangira ko urugamba rw’Abanyapalestina n’Abanyalibani bahanganye n’ubutegetsi bwa Isiraheli rwemewe n’amategeko mpuzamahanga.
Ibi bije mu gihe ibiganiro byo gushakira amahoro akarere bikomeje, nubwo umwuka hagati ya Isiraheli, Hezbollah na Iran ugikomeje kuba mubi.