Kayonza: Urubyiruko ruhinga ubwatsi bw’amatungo rufite inzozi zo kugera kuri 100 Ha
Ubukungu

Kayonza: Urubyiruko ruhinga ubwatsi bw’amatungo rufite inzozi zo kugera kuri 100 Ha

NYIRANEZA JUDITH

June 26, 2026

Urubyiruko 50 rwibumbiye muri kampani ihinga ubwatsi bw’amatungo kuri Hegitari 51 yatangiye kwiteza imbere kuko yagurishije ubwatsi bwa miliyoni 16 Frw mu gihembwe kimwe, kandi ifite intego yo kongera ubuso bukagera kuri Hegitari 100 kuko batari bahaza isoko ry’ababukeneye.

Murenzi Eric uhagarariye kampani y’urubyiruko ruhinga ubwatsi bw’amatungo, Powers of Youth in Agriculture Modernization (PYAM LTD) ikorera mu Murenge wa Mwiri mu Kagari ka Nyawera yahaye akazi urubyiruko runakuramo amafaranga ndetse rugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’ubwatsi bw’amatungo. Yavuze ko bahinga ubwatsi, bakabucunga kandi bakanabushakira isoko.

Yagize ati: “Duhinga ubwatsi bw’amatungo bw’ubwoko 4 bufasha kuzamura umukamo kuri Hegitari 51. Tumaze gusarura inshuro imwe, imiba 8 000 umwe ugura 2 000Frw twinjije miliyoni 16 Frw, tunasaruraho umurama wa chloris ungana na Toni turi gushaka isoko. Uretse kubona amafaranga, guhinga ubu bwatsi hanahanzwe imirimo, kandi mu gihe cy’ibikorwa dukoresha abakozi 300.”

Murenzi avuga ko ubwo bwatsi bahinze budahagije, ari yo mpamvu bafite gahunda yo kongera ubuso babuhingaho, bakava kuri hegitari 51 bakagera kuri Hegitari 100. Yagize ati: “Ntabwo turahaza isoko, abakiliya ni benshi, ariko dufite gahunda yo kongera ubuso duhingaho ubwatsi, tukava kuri Hegitari 51 tukagera kuri Hegitari 100. Umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ugamije guteza imbere inka z’umukamo (RDDP 2) ni bo baterankunga badukurikirana mu bikorwa byose. Isoko rirahari ndetse ntidushobora kubahaza, urubyiruko rushishikarire kwitabira ubworozi kuko burimo imibereho.”

Murenzi yagaragaje zimwe mu mbogamizi bagihura na zo, zirimo kuba mu gihe cy’Impeshyi ubwatsi bukakara kuko nta buryo bwo kuhira bafite, kutagira imashini zizinga ubwatsi. Yagize ati: “Turahinga ni byiza, urubyiruko rwabonye akazi, ikidukoma mu nkokora ni uko tudafite uburyo bwo kuhira, tukaba dusaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kubidufashamo ngo umusaruro uhorero. Indi mbogamizi ni uko twafashwa kubona imashini zo kuzinga ubwatsi, ubushize twakoresheje izavaga i Gabiro bikaba bihenze. Twifuza ko Hegitari zakwiyongera zikaba zagera ku 100.”

Agaruka ku yindi mishinga bafite, ni uko barimo gushakisha uko batangira kwikorera ifumbire, Korora inka hagamijwe kuzamura umusaruro w’ubwatsi, umworozi waje kugura ubwatsi akahabona ibigaragara, bakabereka amatungo aburya.

Umwe mu babonye akazi mu kwita kuri ubwo bwatsi, Kabera Joseph yavuze ko byamufashije kwiteza imbere kandi ko amafaranga ahembwa na we azamufasha kuba yatera ubwatsi, akanoza ubworozi, ntajye abura ubwatsi. Yagize ati: “Akazi nabonye hano kamfasha kwikenura, kandi ntekereza ko nanjye nzagera aho ngahinga ubu bwatsi, nkajya mbona amafaranga ndetse nkanorora, amatungo yanjye ntabure ubwatsi.”

Umufashamyumvire mu bworozi bw’inka zitanga umukamo mu mushinga RDDP 2, ukorana n’urubyiruko, ruhinga ubwatsi bw’amatungo butanga umukamo mu Murenge wa Mwiri, Murekatete Jacqueline na we ahamya ko ubwatsi bukiri buke, ko na we nubwo abuhinga ariko muri rusange isoko ribukeneye ari rigari, agashishikariza by’umwihariko urubyiruko kugana ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati: “Ubwatsi buracyari buke kandi bufite amafaranga ku buryo nanjye mbona ko nakongera ubuso bw’aho mbuhinga, bitewe nuko ubwatsi bukungahaye ku ntungamubiri ziboneka mu binyampeke n’ibinyamisogwe, bwongera umukamo.” Avuga ko ubushobozi yakuye mu bwatsi bwamushoboje kubaka inzu nziza.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, ashima ko umushinga RDDP wafashije urubyiruko kugira imyumvire yo kwiteza imbere, akarusaba kubyaza umusaruro ayo mahirwe begerejwe.

Ati: “RDDP yatanze ubwatsi, bizagabanya imbogamizi z’ubwatsi bw’amatungo, byatanze akazi kandi harimo no gukundisha urubyiruko ibikorwa by’ubworozi. Mubyaze umusaruro amahirwe Igihugu cyabahaye.”

Yavuze ko mu guhangana n’ibihe by’izuba hakifashishwa ‘Dam Sheet’ kugira ngo bajye buhira, ubwatsi bwe kubura n’amatungo abone amazi, kuko inka yabonye ubwatsi ikabona amazi, bituma nibura hafi 60 by’amazi bifasha mu kuzamura umukamo.

Hategekimana Fred yavuze ko Akarere kazakomeza kuganira n’abafatanyabikorwa, mu gushakira ibisubizo imbogamizi zikigaragara.

Kuri iyo site ihingwaho ubwatsi bw’amatungo harimo kubakwa ubuhunikiro
Murenzi uhagarariye urubyiruko rwahinze ubwatsi avuga ko hagamijwe kongera ubwatsi bw’amatungo bateganya kubuhinga kuri hegitari 100
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kayonza Hategekimana Fred, yavuze ko ubuhinzi bw’ubwatsi buzafasha gukemura ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi mu gihe cy’Impeshyi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA