Ikipe ya APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya karindwi yikurikiranya nyuma y’uko Kiyovu Sports inaniwe gutsinda AS Muhanga bakanganya igitego 1-1. Uyu mukino w’Umunsi wa 32 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Gicurasi 2026.
Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi aho AS Muhanga yashakaga amanota yo gukomeza kugira icyizere cyo kuguma mu Cyiciro cya mbere mu gihe Kiyovu Sports yifuza gufasha umwanya wa Kabiri. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa busa.
Mu gice Kiyovu Sports yagarukanye imbaraga maze ku munota wa wa 63, Sandja yatsinze igitego cyiza ku ishoti yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, Umunyezamu Hategekimana Bonheur wa AS Muhanga arirambura ntiyawukoraho ujya mu rushundura.
Ibyishimo by’abakunzi ba Kiyovu Sports ntibyamaze Kabiri ku munota wa 77 ‘ Onesme Twizerimana yishyuriye AS Muhanga. Nta kindi gitego cyabonetse kugeza umukino urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 51 inanirwa gufata umwanya wa kane uriho Rayon Sports y’amanota 52. Ni mu gihe AS Muhanga yagize amanota 28 ku mwanya wa 17.
Kunganya kw’amakipe yombi byatumye APR FC yegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 n’amanota 59, irusha Kiyovu Sports amanota umunani n’arindwi Rayon Sports mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo Shampiyona irangire.
Iki gikombe cyabaye icya Karindwi iyi kipe itwaye yikurikiranya ndetse kiba icya 24 yegukanye mu mateka yayo. Indi mikino yakinwe, Etincelles yatsinze Marines FC ibitego 3-2, Mukura VS Inganya na Bugesera ibitego 2-2 mu gihe Police FC yakiriye Al Hilal SC guhera saa kumi n’ebyiri n’Igice.
