Abaramyi banashakanye nk’umugore n’umugabo baririmbana mu itsinda rya Ben na Chance batangaje ko mu gitaramo baherutse gukora cyatumye umuryango wari warasenyutse wongera kwiyunga. Ni igitaramo cyabaye tariki 5 Mata 2026, cyari kigamije gufasha abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kwizihiza Pasika banoza umubano wabo n’Imana.
Binyuze mu kiganiro Ben na Chance banyujije ku rukuta rwa Youtube rwabo bagaragaje ko kimwe mu byabanejeje mu icyo gitaramo, ari abantu bari barahanye gatanya batashye biyunze. Chance yagize ati: “Cyari igitaramo cy’umugisha kuri twe kubera ko abantu 270 bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza.”
Chance akomeza avuga ko ikindi mu byabanyuze harimo ko hari umuryango wari warasenyutse umugabo n’umugore barahanye gatanya ndetse bafite n’impapuro zihamya iyo gatanya zitangwa n’inzego bireba bakaza kwiyungira muri icyo gitaramo bakanatahana
Ati: “Umugabo yumvise ijwi rimubwira ngo nzakubakira, umugabo ati ‘Yego’, none kuki ushaka kwiyicira inzira? Umugabo afata telefoni agiye guhamagara wa mugore batandukanye, ahamagaye ahita amubona aho yicaye muri ba bantu bangana kwa kundi, abona umugore apfukamye ari kurira.”
Akomeza asobanura uko uwo mugabo yahise yegera uwahoze ari umugore we akamubaza icyo arimo gusengera. Ati “Umugabo yabajije umugore ati uri gusengera iki? Undi aramureba (….), umugabo aramubwira ati ‘ngwino dutahe mugore wanjye, dusubire mu rugo nk’umugabo n’umugore.’ Umugore yaramubajije ati ‘uribagiwe ko wateye ivi, uribagiwe ko ufite ubukwe, undi aramubwira ati ‘ndabizi cyane.”
Abo bombi bari baratandukanye ngo ku buryo umugabo yari yaranarambagije undi mukobwa amwambika impeta amusaba ko bashyingiranwa ndetse n’imyiteguro bari bayigeze kure ari na byo byateye gushidikanya uwo bari baratandukanye agakomeza kubimubazaho nubwo umugabo yamusubije ko abyibuka ariko yumva ijwi rimubwira ko ari we mugore w’ubuzima bwe.
Ben na Chance bashimangira ko kubona ibintu nk’ibi bibera mu gitaramo cyabo byabarenze, bagasanga ari igikorwa cy’Imana gikomeye, cyerekana ko ivugabutumwa rifite imbaraga zo guhindura ubuzima bw’abantu, cyane ko bo bifuzaga ko nibura hari abantu bakwakirira agakiza muri icyo gitaramo ariko Imana ikabakoresha ibirenze. Chance avuga ari ibyagaciro kuri bo kuba Imana yarabakoresheje iby’umumaro.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, gishyize ahagaragara raporo izwi nka Rwanda Vital Statistics Report 2025, igaragaza ko mu mwaka wa 2025 handitswe gatanya 4.479 mu irangamimerere.