Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yashimiye umuhungu we Gen. Muhoozi Kainerugaba amwifuriza isabukuru nziza ndetse agaragaza ibyo ashimira umuryango we mu myaka yose ishize.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2026, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yagaragaje ko yishimiye igihe umuhungu we amaze avutse anagaragaza ko yagize uruhare rukomeye mu kubaka ingufu z’igisirikare cya Uganda.
Yanditse ati: “Muraho bagenzi banjye Banya Uganda, Banyafurika cyane cyane mwe rubyiruko (Bazzukulu). Mbandikiye ubu butumwa, mbere na mbere nshimira Imana yaduhaye, njye na Mama, abana beza barimo Muhoozi (Muogi), Natasha (Kukuru), Patience (Pusi) na Kyaremeera (Kyinini), ikabarinda ikanabateza imbere.”
Muri ubwo butumwa Perezida Museveni yakomeje yifuriza umuhungu we Gen. Muhoozi Kainerugaba isabukuru nziza amushimira uruhare yagize mu kubaka ingufu z’igisirikare cya Uganda.
Ati: “Kuri uyu munsi wa tariki 24 Mata 2026, ndifuza gushimira no kwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 52 Jenerali Muhoozi (Muogi). Aba bana, by’umwihariko Muhoozi, bavukiye mu bihe by’urugamba, bakurira muri rwo, kandi mu buryo butandukanye bagize uruhare rukomeye muri urwo rugamba. Gen. Muhoozi yagize uruhare rugaragara mu kurwanya ruswa mu gisirikare no kongera ubushobozi bw’ingabo za UPDF mu kurwana.”
Perezida Museveni kandi yanashimiye uruhare rwa Madamu Jannet Museveni akunze kwita ‘Mama’ wabaye hafi abana babo mu gihe yisanze ari we mubyeyi uri kumwe na bo gusa.
Ati: “Ndashimira Mama ku kuba yarabitayeho cyane cyane mu myaka ya 1981–86 igihe yari we mubyeyi wenyine uri hafi yabo. ndashimira abana kuba baritwaye neza mu mashuri, bagakomeza gutsinda mu nzego zitandukanye z’ubuzima haba mu muryango, akazi n’ibindi.”
Mu butumwa bwe kandi Perezida Museveni yashimiye Abanya Uganda n’Abanyafurika babaye hafi y’umuryango we bagakomeza kubagaragariza ko babashyigikiye. Ati: “Ndashimira bamwe mu Banya – Uganda n’Abanyafurika badushyigikiye, bagahagarara ku ruhande rw’umuryango wacu n’umutwe wacu wa politiki mu bikorwa bitandukanye twagiye dukorana.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2026, Gen. Muhoozi Kainerugaba yagize isabukuru y’imyaka 52. Ni isabukuru ibaye nyuma yuko yayizihirije mu Rwanda tariki 24 Mata 2024.
