Nyagatare: MINIJUST yasabye abaturage kuyoboka ubuhuza bakareka imanza zibahombya
Amakuru

Nyagatare: MINIJUST yasabye abaturage kuyoboka ubuhuza bakareka imanza zibahombya

HITIMANA SERVAND

April 24, 2026

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda (MINIJUST) yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare kwirinda imanza zibahombya bakagana inzira y’ubuhuza ikemura ibi bibazo ikanabanisha abaturanyi.

Ibi ni ibyagutsweho muri gahunda yo gushishikariza abaturage kwirinda imanza zibateza ibihombo biruta ibyo baburana bwabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata 2026.

Abaturage basabwa kugana inzira z’ubuhuza zashyizweho kuko zifasha mu gukemura ibibazo zikanakomeza umubano mu baturanyi.

Ubwo yaganirizaga kuri iyi gahunda abaturage bo mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, Mugabo Frank, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwegereza ubutabera abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera yabasabye kwirinda gukururana batakaza byinshi mu kuburana.

Ati: “Iyo ugiye mu manza hari ibyo uhomba. Utakaza umwanya,ugatakaza amafaranga kandi wenda uburana ibifite agaciro kari munsi y’ibyo uburana.”

Leta yashyizeho iyi gahunda kugira ngo ifashe kubarinda ibihombo no kubumbatira imibanire. Ibibazo iyo bikemukiye mu buhuza abafitanye ikibazo bakomeza imibanire myiza”.

Akomeza agira ati: “Twifuza ko abaturage bamenya agaciro kagenda mu manza,bagacika ku manza zidashira. Ntitwifuza kubona umuntu ugurisha inka ngo araburana inkoko kugira ngo ace agasuzuguro.Bitumarira umwanya twagakoresheje ibindi biduteza imbere.”

Abaturage ba Gatunda bavuga ko bungutse byinshi binyuze mu nyigisho n’ibisobanuro bahawe kuri gahunda z’ubuhuza. Munyarugendo Straton yagize ati: “Ibi bintu bivugwa si amagambo ahubwo bibaho. Umuntu ashora ibye ngo akunde atsinde runaka.

Ariko usanga ari uguta umwanya. Ikiza ni uko abantu bajya bumvikana uwangirije undi akamwishyura adakomeje kuburana urwa ndanze. Aha bizana n’ikintu cyo koroherana ku buryo abasangiraga bakomeza bakabana. Ni gahunda nziza”.

Muteteri Amina na we yagize ati: “Akenshi iyo abantu baturanye bakunda gupfa ibintu byoroshye bigakomezwa no gupingana.Ariko mu gihe basobanukirwa n’igihombo kiri mu kuburana bizafasha mu gutuma abantu boroherana ndetse bakirinda ibihombo byo kujya mu nkiko. 

Mu nkiko buri wese yishyura umwunganizi kandi bikarangira hari utsinzwe. Ni ibimukenesha nta nyungu ku muturanyi uturanye n’umukene.”

Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko iyi gahunda y’ubuhuza yatangiye mu mwaka wa 2020, mu myaka ine ishize hakemuwe imanza binyuza mu buhuza 30 000, mu gihe izindi 40 000 zakemuwe n’abunzi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA