Tariki ya 23 Mata 2026, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu Mujyi wa Kigali ryafashe abantu babiri bacuruza bakanaranguza ikiyobyabwenge cy’urumogi. Abafashwe ni Bagiruwubusa Marie Rosalie w’imyaka 43 na Tuyishimire Ramadan w’imyaka 34 y’amavuko, bafashwe bafite urumogi ibilo 2 n’udupfunyika (Boules) 250 z’urumogi, bakaba bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga Akagari ka Kigabiro, Umudugudu wa Karwiru.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yasobanuye ko bakimara gufatwa uyu Bagirayubusa yemeye ko ruriya rumogi ari urwe naho uyu Tuyishimire we akaba ari umukomisiyoneri umushakira abakiriya akamuhemba.
Aba bacuruzi b’urumogi bafashwe nyuma yaho abaturage batanze amakuru ko uyu mugore acuruza urumogi kandi amaze igihe kirekire. Abapolisi bamufatiye mu cyuho afite uru urumogi arushyiriye abakiriya yari yarangiwe n’uriya mukomisiyoneri wari buhembwe amafaranga ibihumbi bine.
Aba bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rutunga ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo bakurikiranwe n’amateko.
CIP Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru uyu mucuruzi w’urumogi agafatwa mbere y’uko arukwirakwiza mu baturage, kikaba ari ikimenyetso cy’imikoranire myiza hagati y’abaturage na Polisi ndetse bikanashimangira ko abaturage bamaze kumenya ubibi bw’ibiyobyanwe.
Polisi irabura abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye ngo ahubwo nibashake ibindi bakora.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya Miliyoni 20 Frw, ariko itarenze miliyoni 30 Frw.