FERWAFA yahagaritse Imurora na Japhet Ndatimana Olivier mu mupira w’amaguru
Siporo

FERWAFA yahagaritse Imurora na Japhet Ndatimana Olivier mu mupira w’amaguru

SHEMA IVAN

April 24, 2026

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryahagaritse by’agateganyo mu bikorwa byose bya ruhago umutoza wongerera imbaraga abakinnyi b’Amagaju FC, Imurora Japhet Hakizimana ndetse n’umukozi ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC, Ndatimana Olivier, nyuma yo kugaragaraho imyitwarire idahwitse. Bikubiye mu itangazo iri shyirahamwe ryashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026.

Yavuze ko ishingiye ku Ngingo ya 2.1 (Igika cya 1) n’iya 2.3.3 z’Amategeko agenga imyitwarire, hafashwe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo Ndatimana Olivier ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC, yahagaritswe kubera ibitaramenyekanye yamennye mu kibuga bisa n’ifu ndetse bimeze nk’ibivanze n’amasaka ku mukino w’Igikombe cy’Amahoro wahuje iyi kipe na Rayon Sports ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026.

Benshi mu babibonye babihuje n’imyemerere ikunze kugaragara mu mupira w’amaguru mu Rwanda n’ahandi ku Isi, yo gukoresha amarozi.

Ni mu gihe Imurora Japhet wongerera imbaraga abakinnyi ‘Amagaju FC akekwaho gukora ibisa nka ‘match fixing’ nyuma yo gusakara kw’amajwi asaba umunyezamu wa Musanze FC Habarurema Gahungu kuza kwitsindisha ku mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda Musanze FC yakiriyemo Amagaju F.C ku wa 17 Mata 2026.

FERWAFA yagize iti: “Aba bombi bahagaritswe mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru, banabujijwe kwinjira mu gace ka tekinike, mu rwambariro no ku kibuga haba mu myitozo no mu mikino, kugeza igihe hazafatirwa icyemezo cya nyuma na Komisiyo ishinzwe imyitwarire.”

FERWAFA Yijeje ko izakomeza guharanira ubunyangamugayo no kubungabunga isura nziza y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Imurora Japhet yahagaritswe mu mupira w’amaguru
Ndatimana Olivier, wagaragaye amena ifu mu Kibuga yahagaritswe mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA