U Bushinwa bwateye utwatsi ibyo guha Iran impano y’ubwato
Mu Mahanga

U Bushinwa bwateye utwatsi ibyo guha Iran impano y’ubwato

KAMALIZA AGNES

April 24, 2026

U Bushinwa bwahakanye ibyo bwashinjwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump wavuze ko ubwato bwari butwaye imizigo bufite ibendera rya Iran buherutse gufatwa, bwari impano yahaye Iran.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa kuri uyu wa Gatanu yamaganye ibyatangajwe na Trump   ku wa 21 Mata, ubwo yabwiraga ikinyamakuru CNBC ko ubwo bwato atabushimye kandi akeka ko Iran yabuhawe n’u Bushinwa.

Umuvugizi w’iyo Minisiteri, Guo Jiakun yabwiye abanyamakuru i Beijing ko ibyo bashinjwa nta shingiro bifite, yemeza ko imikoranire mu bucuruzi mpuzamahanga idakwiye guhungabanywa cyangwa kubangamirwa.

Ibi bije nyuma yuko ingabo za Amerika ku wa 19 Mata zarashe ndetse zikigarurira ubwo bwato bw’imizigo buzwi nka ‘Touska’, ubwo bwageragezaga kwambuka icyambu.

Ku rundi ruhande ariko igisirikare cya Iran cyemeje ko ubwo bwato bwari buvuye mu Bushinwa, cyamagana igikorwa cyo kubwigarurira kivuga ko ari ubujura bwakozwe n’ingabo za Amerika hifashishijwe intwaro ndetse banaburirwa ko bazihorera.

Mu kiganiro yagiranye na CNBC ku wa 21 Mata, Trump yagaragaje ko u Bushinwa bushobora kuba bufite aho buhuriye n’ubwo bwato kandi bwari bufite ibintu bitari byiza bituma akeka ko ari impano y’u Bushinwa.

Ni mu gihe Inzobere mu by’umutekano zavuze ko bishoboka ko ubwo bwato bwari butwaye ibikoresho byifashishwa mu bikorwa bya gisirikare bya Iran.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA