Abagenzi bakoresha umuhanda uhuza umujyi wa Nyagatare n’Imirenge ya Tabagwe na Karama bavuga ko batewe impungenge no kuba uyu muhanda utagira ahantu hateganyijwe ho kwambukira abanyamaguru, ibishobora guteza impanuka za hato na hato.
Bamwe mu baturage bo muri iyo Mirenge cyane abafite abana bambuka umuhanda bajya kwiga bavuga ko kuba uyu muhanda utarashyizwemo inzira bambukiramo bibangamira imigendere.
Mushayija Gad yagize ati: “Twanejejwe no kuba twarubakiwe umuhanda wa kaburimbo ariko kuba hatarashyizwemo ibimenyetso by’aho abagenzi bambukira bitugiraho ingaruka, iyo hakozwe umuhanda wa kaburimbo bituma ibinyabiziga byongera umuvuduko ugereranyije nuko byagendaga mu muhanda w’igitaka. Ibi rero bituma umuntu ugiye kwambuka atinda atinya ko yakubitana n’ikinyabiziga mu gihe byo bidatanga umwanya ngo natwe twambuke.
Ikindi ni uko iyo abanyeshuri batashye usanga bakwira umuhanda mu kwambuka kuko ntahabugenewe hahari ibi bikaba byateza impanuka. Dufite impungenge ku bana bacu bashobora kugongerwa muri uyu muhanda.”
Abo baturage bavuga ko uyu muhanda watangiye kuberamo impanuka aho ibinyabiziga n’abagenzi bagonganira mu kwambukiranya umuhanda.
Kamurase Dionise yagize ati: “Umusibo ejo hariya bita mu Gakuba habaye impanuka aho umugenzi yasiganiye kwambuka na moto, ikomeje ihita ihura n’indi yaturukaga Rwempasha ziragongana umuntu umwe ahita ahapfira. Ibi rero biratwereka ko impanuka zishobora kujya zidutwara abantu.”
Ahandi aba baturage bagaragaza ko hateye impungenge ni ahari amasoko yaba ay’ibicuruzwa bisanzwe nk’amasoko y’inka, haba urujya n’uruza rw’abantu benshi ku buryo babangamirwa no kutabona aho kwambukira.
Mukamugema Rose yagize ati: ”Uyu muhanda uratuvuna iyo tugiye mu masoko kuko abantu baba babaye benshi buri wese akeneye kwambuka, ukabona n’ibinyabiziga bibyiganira kugenda mbere. Nk’abantu bakuze usanga bo batinya kwambuka bakaba bamara igihe ku nkengero z’umuhanda aho hari n’igihe bisaba abajya kubambutsa. Turifuza ko hashyirwa inzira z’abagenzi kugira ngo umugenzi na we agire uburenganzira bwo kwambuka bitamugoye, ariko binatange umutekano ku bakoresha umuhanda.”
Augustin Manirakiza ushinzwe iterambere ry’imihanda mu Karere ka Nyagatare avuga ko gushyiraho inzira abanyamaguru bambukiramo mu muhanda bikorwa ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere na RTDA nyuma y’isuzumwa rikorwa ubuyobozi bukabona ko zihakenewe. Hagiye gukorwa ubugenzuzi harebwe niba koko izi nzira zikenewe n’aho zikenewe hagaragazwe hanyuma bizakorwe.
Ati: “Biriya biri mu nshingano zacu kandi turaza gukora isuzuma tunagaragaze aho zikenewe hose hanyuma zizashyirwemo.Twakwizeza abaturage ko iki kibazo kigiye kwitabwaho hanyuma ubuyobozi bugategura uburyo bikorwa. Si uko iki gikorwa kirengagijwe ni uko ibikorwa bigenda byuzuzanya bitewe n’ibyihutirwa kurusha ibindi. Twabanje gukora umuhanda turi mu nzira zo kuwucanira ariko n’iki cyifuzo cy’abaturage kizitabwaho.”
Uwo muhanda ureshya n’ibilometero 30.8 umaze imyaka itandatu ukozwe mu rwego rwo kubaka imihanda ya kaburimbo iciriritse yoroshya imigenderaranire ndetse ikoroshya ubucuruzi.