Biyita FDLR ariko baracyari abajenosideri- Minisitiri Nduhungirehe
umutekano

Biyita FDLR ariko baracyari abajenosideri- Minisitiri Nduhungirehe

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

April 19, 2026

Mu gihe u Rwanda rukomeje iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda wabonye ijuru rito mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho wakingiwe ikibaba na Guverinoma zayoboye icyo gihugu mu myaka irenga 30 ishize.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier yashimangiye ko nubwo uyu mutwe wa FDLR ukomeje gukingirwa ikibaba mu ruhando muzamahanga, abawugize bakiri ba bajenosideri basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru TRT Wortld, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yasobanuye uburyo urugendo rw’u Rwanda rw’iterambere ndetse no kubaka ubumwe n’ubwirunge, rukibangamiwe na FDLR n’abambari bayo batigeze bamburwa intwaro na Loni cyangwa ingabo z’u Bufaransa zari ku kibuga.

Ati: “Uyu mwaka turimo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu mbibi z’umupaka wacu, mu myaka 32 ishize, twakomeje iterambere, twubaka ubumwe n’ubwiyunge. Ariko ku rundi ruhande rw’umupaka, muri Congo, hari umutwe witwaje intwaro n’igisirikare byakoze iyo Jenoside twibuka, bitigeze byamburwa intwaro na Loni cyangwa ingabo z’u Bufaransa, ahubwo bakaba ingabo zashyigikiwe na Guverinoma zitandukanye za RDC, kugeza ubwo n’uyu munsi nyuma y’imyaka 32 hakiri abo biyita FDLR ariko ari za ngabo z’abajenosideri zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Minisitiri Nduhungirehe yatanze uwo mucyo mu gihe amahanga akunda gutera icyuhagiro umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bavuga ko utakiri ikibazo wayita undi mutwe w’iterabwoba ubarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hari n’abavuga ko nyuma y’imyaka 32 ishize, abashinze uyu mutwe bashaje, bityo ko batagiteje ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, nyamara impuguke muri Politiki y’Akarere zitanga ibihamya simusiga bigaragaza uburyo uyobowe n’abahanga bagiye binjiza amaraso mashya y’urubyiruko rugotomera ingengabitekerezo ya Jenoside buhumyi.

Ukwisuganya no gutegura ibikorwa by’iterabwoba kwa FDLR, byatumye uba ipfundo ry’ibibazo by’umutekano muke byabaye agatereranzamba mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Abahanga mu bya Politiki mpuzamahanga bagaragaza ko kuba FDLR yarakomeje gukingirwa ikibaba mu myaka 32 byatumye ingengabitekerezo ya Jenoside, urwango n’amacakubiri bishibuka muri RDC ndetse bikwira no mu Karere kose, kuri ubu bikaba biteje impungenge ko amateka yicimye yabaye mu Rwanda ashobora kwisubiramo hakurya y’umupaka warwo haramutse nta gikozwe mu maguru mashya.

Indi mpamvu Umuryango Mpuzamahanga utanga nk’impamvu FDLR itarandurwa burundu ni uko ngo byashoboraga guteza ibibazo by’umutekano muke, abaturage benshi bagata ibyabo, kugeza mu 2022 ubwo umutwe wa M23 wagarukaga nk’umutwe wavutse kubera ibibazo FDLR yateje.

Uyu munsi, uyu mutwe wamaze kwinjira muri sosiyete y’Abanyekongo no mu mpunzi, ibyo bikaba na byo bifatwa nk’urwitwazo rwo kugenda biguru ntege mu kuwurandura burundu kuko ibikorwa bya gisirikare byawukorwa ho bitabura kugira ingauruka ku basivili.

Hari n’abashyigikira FDLR binyuze mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahoro ku ya 4 Ukuboza 2025, agizwe n’igice cy’ingenzi cyo kurandura FDLR maze ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda zikabona gukurwaho.

Guverinoma y’u Rwanda inenga kuba mu mezi atanu ashize nta ntambwe ifatika iraterwa mu rugendo rwo kurandura burundu FDLR, uretse amatangazo Leta ya Congo icisha mu bitangazamakuru ko yahagurukiye uyu mutwe winjijwe mu Ngabo za FARDC.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA