BNR yatangiye umuvuno mushya mu gusobanurira Abanyarwanda serivisi z’imari
Ubukungu

BNR yatangiye umuvuno mushya mu gusobanurira Abanyarwanda serivisi z’imari

ZIGAMA THEONESTE

June 23, 2026

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) bwatangije ibiganiro ngarukamwaka n’abakora itangazamakuru, mu rwego rwo kurushaho gushimangira imikoranire no gufasha abaturage gusobanukirwa serivisi z’imari n’uruhare rw’iyo Banki mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Ibi byatangajwe na Guverineri Wungirije wa BNR, Hon. Nick Barigye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2026, ubwo iyo banki yakiraga abakora umwuga w’itangazamakuru barimo abanyamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abahanga inkuru,muri gahunda yiswe NBR Media Open, igamije kuba umwanya wo gusobanukirwa byimbitse inshingano, ibikorwa na serivisi bitangwa na BNR.

Muri ibyo biganiro, baganiriye n’impuguke muri serivisi zitangirwa muri BNR, zibasobanurira imikorere yayo ndetse n’inshingano ifite mu rwego rw’imari ndetse babaza na bimwe mu bibazo bibaza bijyanye n’urwego rw’ubukungu n’imari.

BNR ivuga ko ibi bizafasha abakora umwuga w’itangazamakuru gutanga amakuru yuzuye kandi yizewe, bityo abaturage bakarushaho gusobanukirwa serivisi z’imari.

Hon. Barigye yavuze ko gutangiza iyi gahunda biri mu rwego rwo kurushaho kwegera itangazamakuru no kuriha amakuru afatika ku bikorwa bya BNR.

Yagize ati: “Twagiye tubona abantu benshi bashaka kumenya amakuru kuri BNR, ariko ugasanga bayizi gusa nk’ikigo gishinzwe kurwanya izamuka ry’ibiciro ku isoko. Twabonye ari ngombwa guha abanyamakuru umwanya uhagije wo kuganira n’impuguke zacu kugira ngo babone ibisubizo ku bibazo byose bafite.”

Yongeyeho ko abanyamakuru bafite uruhare rukomeye mu kugeza amakuru ku baturage no kubafasha gusobanukirwa ibijyanye n’imari n’ubukungu.

Ati: “Hari ushobora kwibaza impamvu BNR izamura cyangwa ikagabanya inyungu fatizo, cyangwa uburyo ifaranga rigumana agaciro. Iyo abanyamakuru babisobanukiwe neza, bibafasha kubisobanurira abaturage mu buryo bworoshye kandi bwumvikana.”

Abanyamakuru bishimiye iki gikorwa

Umunyamakuru Regine Gacinya, umaze imyaka irenga 20 mu mwuga w’itangazamakuru akaba ayobora ishami ry’ibiganiro kuri Radio na TV Izuba, yavuze ko mu myaka yashize kubona amakuru muri BNR byari bigoye cyane.

Yagize ati: “Kera twumvaga BNR nk’ikigo gikomeye kandi kigoye kugeramo. No kubona amakuru byasabaga inzira ndende, ndetse hari inkuru zimwe twarekeragaho kubera kubura amakuru.”

Yatanze urugero rw’inkuru yashatse gukora mu 2010 ku ikoreshwa ry’amadolari mu buryo butemewe n’amategeko, aho byasabye ko bohereza ibibazo mu nyandiko kugira ngo babone ibisobanuro ariko birangira babuze ubasubiza inkuru barayireka.

Gacinya yavuze ko yishimiye uburyo BNR yagiye irushaho kwegera itangazamakuru no gutanga amahugurwa afasha abanyamakuru gusobanukirwa ibijyanye n’imari.

Ati: “Uyu munsi turaganira n’abayobozi ba BNR mu buryo bworoshye. Twishimiye aya mahugurwa kuko azadufasha gukora inkuru zisobanura neza ibijyanye n’urwego rw’imari n’ubukungu.”

CRB mu byashimishije abanyamakuru

Umunyamakuru Mutungirehe Samuel, ukorera ku muyoboro wa YouTube Amarembo TV, yabwiye itangazamakuru  ko kimwe mu byamushimishije muri ibi biganiro ari ugusobanukirwa neza imikorere ya CRB (Credit Reference Bureau).

Yagize ati: “Abantu benshi bumva CRB ariko ntibasobanukirwe neza icyo ari cyo. Hano twasobanuriwe ko ari uburyo bufasha ibigo by’imari kumenya amateka y’inguzanyo z’abakiliya, bikanafasha kugabanya ibibazo by’imyenda itishyurwa.”

Yavuze ko abaturage benshi bagira ibibazo bijyanye no gushyirwa muri CRB cyangwa kuyikurwamo, asaba BNR gukomeza gutanga amakuru ahagije kuri iyi gahunda kugira ngo abaturage bayisobanukirwe neza.

Yanashimye gahunda yo guhura n’abakozi ba BNR imbonankubone, avuga ko ifasha abanyamakuru kubona ibisobanuro byihuse kandi byizewe ku bibazo bibaza gusa asaba ko ubutaha bazajya bahurira mu kiganiro kinyuraho ku bitangazamakuru bitandukanye kirimo kuba kugira kinafasha n’utabashije kuhagera.

Inshingano za BNR

BNR ifite inshingano eshatu z’ingenzi zirimo gusigasira ibiciro ku isoko, kurinda ituze ry’urwego rw’imari no guteza imbere urwego rw’imari rudaheza.

Hon. Barigye yavuze ko intego nyamukuru ya BNR ari ugufasha Umunyarwanda gukoresha amafaranga ye mu buryo bumugirira akamaro no kubona serivisi z’imari mu buryo bworoshye.

Ati: “Iyo tuvuga guhinduka kw’ibiciro, tuba dushaka ko amafaranga umuturage yinjiza akomeza kugira agaciro mu gihe agiye guhaha cyangwa kubona serivisi akeneye.”

Yongeyeho ko BNR igenzura ibigo by’imari mbere yo kubiha uburenganzira bwo gukora, ikanagenzura imikorere yabyo kugira ngo urwego rw’imari rukomeze kugira umutekano n’ituze.

Ku bijyanye no kwagura ikoreshwa rya serivisi z’imari, yavuze ko nubwo abarenga 96% by’Abanyarwanda bagezwaho serivisi z’imari, hakiri urugendo rwo gutuma bazikoresha mu buryo bwagutse kandi bubafitiye akamaro.

Ati: “Ntabwo bihagije kuba umuntu afite konti ya Mobile Money gusa. Turashaka ko ayo mahirwe amufasha kubona izindi serivisi zirimo ubwishingizi, kwizigamira no kubona inguzanyo.”

Yagaragaje ko ubufatanye hagati ya BNR n’itangazamakuru buzafasha abaturage kubona amakuru yizewe ku rwego rw’imari, bityo bikagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Impuguke muri BNR zahaye ibisobanuro byimbitse abanyamakuru kuri bimwe mu bibazo bibazaga
Hasobanuwe uko amafaranga akorwa kugira ngo bifashe abakora itangazamakuru kubisobanurira ababakurikira
Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda Hon Nicky Barigye yashimangiye ko abakora umwuga w’itangazamakuru bafatiye runini urwego rw’imari mu Rwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA