Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yijeje ko guhera mu kwezi k’Ukwakira 2026, izafasha mu korohereza impunzi z’Abanyekongo 84 456 zicumbikiwe mu Rwanda gutahuka ku bushake, muri gahunda yo gukomeza gushakira umuti urambye ibibazo by’impunzi mu Karere.
Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama idasanzwe yo ku rwego rwo hejuru yahuje abahagarariye Guverinoma ya RDC, Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026 muri Etiyopiya.
Muri iyo nama, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Maj. Gen. (Rtd) Murasira Albert, ari na we washyize umukono ku itangazo rihuriweho, ryongera gushimangira ubushake bw’ibihugu byombi na UNHCR bwo gucyura impunzi n’abashaka ubuhungiro bifuza gutahuka ku bushake.
Impande zitabiriye zagaragaje ko RDC icumbikiye impunzi z’Abanyarwanda n’abashaka ubuhungiro 196 289 barimo abasaga 75 400 bamaze kubarurwa. Impande zombi zagaragaje ko ziteguye guharanira ko izo mpunzi zitahuka mu buryo buzihesha agaciro, butekanye kandi butanga umusanzu mu kugarura amahoro arambye mu Karere.
Hagarutswe ku ntambwe imaze guterwa mu korohereza abatahuka ku bushake, aho guhera muri Mutarama 2025 u Rwanda rumaze kwakira abantu 8 394 batahutse ku bushake bagasubizwa mu buzima busanzwe bubasubize agaciro kabo nk’Abanyarwanda.
Mu bamaze gufashwa gutahuka harimo 2 347 batahutse muri uyu mwaka wa 2026, hakaba hari gahunda yo kwakira abagera ku 10 000 muri uyu mwaka.
Impande zose zemeje ko ku ruhande rwa RDC na ho hakwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo Abanyekongo bari mu Rwanda bifuza gutahuka bafashwe gusubira iwabo, u Rwanda rukaba rwasabwe gutanga amakuru yose akenewe afasha abo baturage gusubira mu byabo.
U Rwanda, RDC na UNCHR bemeje kujya bakora inama nyambukamipaka buri mu mezi atatu guhera muri Nzeri 2026, zigamije gusuzuma no gukurikirana ihuzabikorwa rigamije guharanira ko umushinga wo gucyura impunzi ku bushake ukoranwa ubwitonzi kandi kinyamwuga.
Izo mpande uko ari eshatu zemeranyijwe kuzifashisha imipaka ya Kamanyola ku ruhande rwa RDC na Bugarama ku rw’u Rwanda, mu korohereza ibikorwa byo gucyura impunzi z’Abanyarwanda basaga 3 600 batataniye mu bice binyuranye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bagaragaje ubushake bwo gusubira mu rwababyaye.
Guverinoma ya RDC yiyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu gutanga inzira zitekanye mu bice bifasha izo mpunzi gutahuka ku bushake.
U Rwanda rwanamenyeshejwe ko hari n’abandi Banyarwanda basaga 400 bamaze igihe kirenga ukwezi mu nkambi z’agateganyo bategereje gufashwa gutahuka ku bushake, rushimangira ko ruzakomeza ko kuborohereza gutahuka ariko hanahabwa agaciro impungenge z’icyorezo cya Ebola gikomeje guca ibintu muri icyo Gihugu.
Impande zose zashimiye Guverinoma ya Ethiopia yakiriye iyi nama, ndetse hanazirikanwa uruhare rukomeye rwa UNHCR mu guharanira ko gahunda yo gucyura impunzi ikorwa mu mucyo no mu buryo butekanye.
Isinywa ry’itangazo rihuriweho ryaje rikurikira inama ya tekiniki yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 20 no ku Cyumweru ku ya 21 Kamena, ari na yo yagejeje ku nama yo ku rwego rwo hejuru yahuje ba Minisitiri kuri uyu wa Mbere. Buteganyijwe ko indi nama nk’iyi izaba muri Kamena 2027, amatariki n’aho izabera bikaba bizatangazwa nyuma.


