Kayonza: Uwahawe inka muri Girinka, ubu afite inka 7 z’agaciro ka miliyoni 8,7 Frw
Ubukungu

Kayonza: Uwahawe inka muri Girinka, ubu afite inka 7 z’agaciro ka miliyoni 8,7 Frw

HITIMANA SERVAND

June 22, 2026

Murekatete Jacqueline utuye mu Mudugudu wa Myatano, Akagari k’Urugarama, Umurenge wa Gahini, mu Karere ka Kayonza wari mu batishoboye, akaza korozwa inka imwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, ubu ni umworozi w’inka 7 zifite agaciro ka miliyoni 8,7 Frw, uvuga ko ubu abayeho neza abikesha kwita ku nka yahawe muri iyi gahunda nziza.

Uyu mubyeyi udahisha ubuzima yari abayemo atarahabwa inka, ahamya ko yari umwe mu batishoboye mu Mudugudu atuyemo. Avuga ko kubona iby’ibanze bibeshaho umuryango byari bigoye cyane. Agira ati: “Umuryango wanjye wari uzwi mu Mudugudu ko dukennye cyane. Nta murima uhagije twagiraga n’aho twari dufite ntitwahingaga ngo tweze bigatuma nta byo kurya bihagije tugira rimwe tukaburara. Nari umukene rwimbi.”

Akomeza avuga ko mu mwaka wa 2012 yaje gutoranywa mu bazahabwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ari naho yakuye umusingi wo guhindura ubuzima.

Ati: “Mu mwaka wa 2012 nahawe inka muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda, yari inyana y’amezi 9, nkiyibona nabanje kuyikuraho ifumbire bwa butaka buto twari dufite butangira kongera umusaruro. Aho twezaga ibilo 20 twatangiye kuhakura 70. Navuga ko kuko yari nto ntaratekereza amata, hari icyatangiye guhinduka nibura dutangira kubona ibiribwa tukarya tugahaga, urugo rurimo inka rutangira gususuruka.”

Murekatete avuga ko inka yahawe yaje kubyara mu myaka itatu noneho bikaba ibisubizo. Ati: “Mu myaka 3 inka nari narise Gisubizo yaje kubyara. Ni inka nitagaho ndetse nkayigaburira uko ababishinzwe bari barangiriye inama aho ku nshuro ya mbere ibyara nayikamaga litiro 18. Aya mata yabaye igisubizo gikomeye cyane yaba ku kugira indyo yuzuye mu rugo no mu buryo bw’ubukungu. Nagurishaga amata hanyuma kuko yari yabyaye ikimasa, kimaze amezi 9 ndakigurisha nongeraho ayo nakuye mu mata ngura umurima w’ibihumbi 850 Frw.”

Uyu mubyeyi yatangiye kwinjiza amafaranga agera ku 135 000 Frw ku kwezi avuye mu mata kandi yakuyeho ayo umuryango we ukeneye kunywa.

Ati: “Nakubwira ko aha ubuzima bwari bwatangiye kuza ku buryo byageze mu mwaka wa 2018 ndi mu bafite urugo rwifashije. Uko ntera intambwe nagiye niga no gukora indi mishinga y’iterambere bituma nagura ubutaka aho kugeza ubu mfite ubutaka bungana na Hegitari 3 nkoreraho ibikorwa by’ubuhinzi byunganirana n’ubworozi nkaba narubatse ndi mu nzu ya miliyoni 3,5 Frw.” Uyu munsi Murekatete yavuye ku nka imwe yorojwe ifite amezi icyenda ubu ni umworozi ufite inka 7 iwe.

Agira ati: “Inka yanjye nyuma yo kubyara ikimasa nakubwiye nagurishije nkikenura nkanongera ubutaka, yaje kubyara inyana ku nshuro ya kabiri ndayitura nkuko biteganywa. Yongeye kubyara ndetse inka ziroroka ku buryo uyu munsi mfite inka 7 zirimo inyana 2 inka eshatu zihaka ndetse n’ebyiri zikamwa. Uyu munsi ndi umworozi ukomeye aho mbikesha gahunda nziza ya Girinka Munyarwanda.”

Ibikorwa bya Murekatete bishimwa n’ubuyobozi buvuga ko yabaye intangarugero mu kugaragaza impinduka mu iterambere n’imibereho ahereye ku bufasha yagenewe na Leta.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Hategekimana Fred agira ati: “Ni iby’agaciro kugira umuturage nk’uyu worohereza ubuyobozi mu kwifasha.  Ni urugero rwiza rw’uko umuntu yahera kuri bike akagera kuri byinshi, turamushimira tunashishikariza n’abandi baturage baba bari muri gahunda za Leta zitandukanye zigamije kubazamura kugiramo uruhare bagaharanira kudahora basindagizwa. Murekatete ni urugero rw’uko bishoboka kuva habi ukagera aheza.”

Avuga ko mu gihe buri wese yakwita ku byo akora akabikora neza byafasha mu kwiteza imbere kw’abaturage bikanateza imbere Igihugu muri rusange.

Ati: “Icyo bivuze ni uko iyo buri muturage akoze ibyo asabwa aba afashe injishi ye n’undi agafata iye bityo ibyo dukora bigahuriza hamwe kwihutisha iterambere ryacu n’Igihugu muri rusange.”

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangiye mu mwaka wa 2006 hagamijwe gufasha koroza imiryango itari yoroye bikanafasha mu kuzamura ireme ry’indyo yuzuye ndetse no kwizahura mu rwego rw’ubukungu. Akarere ka Kayonza kamaze gutanga inka zisaga 10 000.

Mu kwita ku nka ze yagiye agura imirima agahinga ubwatsi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA